#CHAN2024 yasubitswe

Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF), yatangaje ko Igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo cyagombaga kubera muri Uganda, Kenya na Tanzania cyimuriwe muri Kanama 2025.

CHAN 2024 yasubitswe ishyira muri Kanama 2025
CHAN 2024 yasubitswe ishyira muri Kanama 2025

Iby’isubikwa ry’iri rushanwa byari biteganyijwe ko ritangira tariki ya 1 kugeza 28 Gashyantare 2025 muri Uganda, Tanzania na Kenya, byemejwe n’itangazo CAF yashyize ahagaragara nyuma y’amasaha macye, ku gicamunsi hacicikanye amakuru y’uko iri rushanwa risubikwa.

Muri iri tangazo CAF yavuze ko n’ubwo ibi bihugu bizakira irushanwa biri kubikora neza, ari ko hubakwa ibikorwa remezo, ariko impuguke zayo muri byo zayigiriye inama y’uko ryasubikwa, kuko hagikenewe igihe kugira ngo bijye ku rwego rwiza kugira ngo irushanwa rizagende neza.

CHAN 2024 isubitswe mu gihe tombola y’uko amakipe azaba ahagaze mu matsinda yari iteganyijwe kuri uyu wa Kane mu gihugu cya Kenya, nubwo n’ibihugu 19 bizitabira irushanwa bitari byakamenyekanye kuko kugeza ubu hari 17, dore ko binatekerezwa ko na yo ari indi mpamvu yo gusubika kuko hari amakuru y’uko ibihugu bya Algeria, Misiri na Afurika y’Epfo bizahurira mu irushanwa rito rizavamo ibihugu bibiri byuzuza 19 bisabwa.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka