
Ni nyuma y’uko ku wa Gatatu tariki ya 03 Gashyantare 2021 hakinwe imikino ya 1/2. Umukino wabanje ni uwahuje Mali na Guinea wabereye kuri Jopama Stadium iherereye mu mujyi wa Douala. Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe anganya ubusa ku busa. Hongeyeweho iminota 30 na yo irangira nta kipe irebye mu izamu ry’indi. Nyuma y’iyi minota hitabajwe Penaliti maze Mali itsinda Guinea Penaliti eshanu kuri enye.
Saa tatu z’ijoro kuri Limbe Omnisport Stadium, ikipe y’igihugu ya Morocco yari mu itsinda rimwe n’u Rwanda yanyagiye Cameroon yakiriye imikino ibitego bine ku busa.
Morocco yafunguye amazamu ku munota wa 29, igitego cyatsinzwe na Soufiane Bouftini. Ku munota wa 40 na 70 Soufiane Rahimi yatsinze ibitego bibiri maze Mohammed Ali Bemmamer atsinda igitego cya kane ku munota wa 83.
Morocco yatwaye igikombe cya CHAN 2018 cyabereye iwabo yageze ku mukino wa nyuma idatsinzwe, aho mu mikino itanu imaze gutsindamo ibitego 14.
Gahunda yo guhatanira umwanya wa Gatatu
Ku wa Gatandatu tariki ya 06 Gashyantare 2021:
– Guinea izakina na Cameroon kuri Stade de la Reunification i Douala
Umukino wa Nyuma:
Ku Cyumweru tariki 07 Gashyantare 2021:
– Mali izakina na Morocco kuri Stade Ahmadou Ahidjo i Yaoundé

Irushanwa rya CHAN rihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo. Iri rushanwa ririmo kuba ku nshuro yaryo ya Gatandatu. CHAN yatangiye mu mwaka wa 2009 yakiriwe na Côte d’Ivoire itwarwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Muri 2011 yakiriwe na Sudani yitabirwa n’amakipe 16 yegukanwa na Tunisia. Muri 2014 yabereye muri Afurika y’Epfo yegukanwa na Libya. Muri 2016 yabereye mu Rwanda yegukanwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Muri 2018 yabereye muri Morocco, ikipe y’icyo gihugu iba ari na yo iryegukana.
National Football League
Inkuru zijyanye na: CHAN2020
- Bamwe mu bakinnyi bigaragaje muri CHAN batangiye kubona amakipe hanze
- Twabyemeye, ntitwajya kurega VAR-Mashami avuga ku ikarita y’umutuku no gusezererwa
- #CHAN2020: Amavubi asezerewe na Guinea mu mukino wabonetsemo amakarita abiri y’umutuku (AMAFOTO)
- Abashobora kubanzamo n’ibyo wamenya mbere y’umukino w’u Rwanda na Guinea
- #CHAN2020: Mali na Cameroon zageze muri 1/2
- Ni igihugu cy’umupira gifite amakipe ahora muri Champions League ariko tugiye kubitegura-Mashami avuga kuri Guinea
- #CHAN2020: Amavubi yamenye ikipe bazahura muri 1/4
- #CHAN2020: Sugira Ernest yijeje Abanyarwanda kugera ku mukino wa nyuma
- Abayobozi n’abandi batandukanye bashimye Amavubi yahesheje u Rwanda ishema
- #CHAN2020: Amavubi abonye itike ya 1/4 nyuma yo gutsinda TOGO
- Ku mukino wa Uganda twikanze baringa, twari gutsinda - Umutoza Sogonya Kishi
- Iradukunda Bertrand wavunikiye mu myitozo ntagikinnye umukino wa Togo (AMAFOTO)
- #CHAN2020: Congo zombi zakatishije itike ya 1/4
- Amavubi arakomeza cyangwa arasezererwa? Ibyo wamenya ku mukino uhuza Togo n’u Rwanda
- #CHAN2020: Amakipe ya Cameroon na Mali abaye aya mbere akatishije itike ya 1/4
- Amavubi anganyije na Maroc, amahirwe ategerejwe kuri Togo
- Ibyo wamenya mbere y’umukino uhuza Amavubi na Maroc, biteguye gusiba amateka ya 2016
- Ibitego byaje - Sugira nyuma yo kugaruka mu bazakina na Maroc
- Mashami yanyuzwe n’umukino wa mbere, avuga ko hari icyizere mu mikino isigaye
- Amavubi aguye miswi na Uganda, Omborenga atorwa nk’umukinnyi mwiza w’umukino
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|