Champions League: Josée Mourinho yatomboye Paris Saint Germain yifuzaga

Nyuma yo kubona itike yo kujya muri 1/8 cy’igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi (Champoins League), ikipe ya Chelsea yo mu gihugu cy’Ubwongereza yazamutse iyoboye itsinda yari irimo yatomboye ikipe ya Paris saint Germain yo mu gihugu cy’Ubufaransa.

Kuwa kane tariki 12/12/2014, iminsi itatu mbere y’uko tombora iba, umutoza wa Chelsea, Josée Mourinho yari yavuze mu itangazamakuru ko yifuza kuzatombora iyi kipe. Kuba ariyo bazahura bikaba bisa no gusubizwa kuri uyu mutoza ufite ubunararibonye muri iyi mikino ndetse wanatwaye iki gikombe ari muri iyi kipe.

Mu magambo ye, Josée Mourinho yagize ati “byaba byiza gukina na PSG kuko bizatworohera mu rugendo rwo kujya mu bufaransa ari ku bakinnyi ndetse no kubafana b’ikipe”.

Haribazwa niba Mourinho azakura intsinzi ku ikipe yifuzaga guhura nayo.
Haribazwa niba Mourinho azakura intsinzi ku ikipe yifuzaga guhura nayo.

Gusa yasoje avuga ko yari yiteguye kwakira ibizava muri tombora.

Nyuma y’uko iki cyifuzo cye kigezweho muri tombora yabaye kuwa 15/12/2014, abakunzi ba ruhago batangiye kwibaza niba uyu mutoza azahirwa n’iyi kipe.

PSG ni ikipe isanzwe imenyereye amakipe yo mu bwongereza ndetse na Chelsea by’umwihariko. Aya makipe yaherukaga guhurira muri ¼ cy’iyi mikino mu mwaka ushize, aho ku mukino wa mbere PSG yatsinze Chelsea ibitego 3-1, ariko ikaza gusezererwa ku mukino wo kwishyura Chelsea iyigaranzuye ikayitsinda 2-0.

Aya makipe kandi yahuriye muri iyi mikino mu mwaka wa 2004 na 2005, aho byarangiye Chelsea ariyo ifite insinzi y’ibitego 3-0 mu mikino ibiri.

Chelsea na PSG ni amakipe asanzwe amenyeranye.
Chelsea na PSG ni amakipe asanzwe amenyeranye.

Biteganyijwe ko aya makipe azahura ku matariki ya 17-18 na 24-25 z’ukwezi kwa kabiri mu mikino ibanza, no ku matariki ya 10-11 na 17-18 z’ukwa gatatu 2015 mu mikino yo kwishyura.

Uko amakipe azahura muri champions league 1/8 muri rusange

Paris Saint-Germain vs Chelsea, Manchester City vs Barcelona, Bayer Leverkusen vs Atletico Madrid, Juventus vs Borussia Dortmund, Schalke vs Real Madrid, Shakhtar Donetsk vs Bayern Munich naho Arsenal ikine na Monaco.

Ernest Kalinganire

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka