CEFACA: Uyu munsi U Rwanda rurakina na Zanzibar muri ¼

Kuri uyu wa mbere u Rwanda rurakina na Zanzibar umukino wa ¼ cy’irangiza muri CECAFA ikomeje kubera I Dar es Salaam muri Tanzania.

U Rwanda rwabonye iyi tike nyuma yo kuzamuka ari urwa mbere mu itsinda, dore ko rwatsinze imikino yose uko ari itatu. U Rwanda rwahereye kuri Tanzania ruyitsinda igitego kimwe ku busa, rutsinda kandi Zimbabwe ibitego 2 ku busa rusoreza kuri Djibouti ruyinyagira ibitego 5 kuri bibiri.

Zanzibar ikinira imbere y’abafana bayo, yakomeje muri ¼ cy’irangiza biyigoye kuko yazamutse nk’ikipe yabaye iya gatatu mu itsinda rya kabiri, ariko yaritwaye neza (best loser).
Yabanje gutsindwa na Uganda ibitego bibiri kuri kimwe, inganya n’u Burundi ubusa ku busa isoza inyagira Somalia ibitego bitatu ku busa.

Uyu mukino uzaba saa cyenda zo mu Rwanda, ngo ntuhangayikishije umutoza w’u Rwanda Milutin Micho. Nk’uko yabibwiye itangazamakuru nyuma yo kumenya ko azakina na Zanzibar, ngo yitegereje imikino iyi kipe yakinnye asanga itamuteye ikibazo.

Micho avuga ko nta kipe ashobora gusuzugura, ngo ariko kandi nta n’iyo yatinya bikabije cyane ko ngo yose azi imikinire yazo.

Undi mukino wa ¼ cy’irangiza ukinwa kuri uyu wa mbere urahuza u Burundi bwarangije ari ubwa mbere mu itsinda rya kabiri bukaba bugomba gukina na Soudan yabaye iya kabiri mu itsinda rya gatatu.

Kuwa kabiri hazaba indi mikino ibiri. Uganda ifite agahigo k’ibikombe 11 bya CECAFA izakina na Zimbabwe. Uyu mukino uzakinwa saa saba za Kigali uzakurikirwa n’undi uzahuza Tanzania na Malawi saa cyenda.

Tanzania yakomeje muri ¼ cy’irangiza bigoranye cyane kuko nayo [kimwe na Zanzibar zo mu gihgu kimwe kandi cyakiriye imikino] yakomeje nk’ikipe yabaye iya gatatu mu tsinda rya mbere ryari ririmo n’u Rwanda.

Iyi mikino ya CECAFA yagaragayemo gutungurana ku makipe amwe n’amwe asanzwe akomeye muri aka karere. Nka Kenya ifite ibikombe bitanu bya CECAFA yasezerewe ku ikubitiro nyuma yo gutsindwa igitego kimwe ku busa na Soudan mu mukino wa nyuma mu itsinda rya gatatu.

Ethiopia yageze muri ½ cy’irangiza muri CECAFA iheruka, nayo yasezerewe nta mukino n’umwe ibashije gutsinda.

Imikino ya ½ cy’irangiza izakinwa tariki ya 8, umukino wa nyuma ukinwe tariki 10 Ukuboza.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka