Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama yabereye i Nairobi aho ku murongo w’ibyigwa harimo kuvuga ku irushanwa rya CECAFA y’ibihugu ndetse no ku matora ya CAF na FIFA.
Imikino ya CECAFA y’ibihugu y’uyu mwaka, byari biteganyijwe ko yazabera mu gihugu cya Ethiopie kuva tariki ya 24/11/2014 kugeza tariki 06/12/2014, gusa iki gihugu kiza gutangaza ku munota wanyuma ko nta bushobozi gifite bwo kwakira iri rushanwa.

Ubuyobozi bwa CECAFA bwagerageje kuvugana n’igihugu cya Sudani ngo burebe ko cyahita cyakira iri rushanwa ariko ntibyakunda.
Amakuru Kigali today ikesha ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda naryo ryari rihagarariwe, avuga ko iyi nama yemeje ko CECAFA y’ibihugu izajya ikinwa ku matariki FIFA yemera gukinirwaho imikino ya gicuti, aho ikipe zizajya zikina imikino ibanza n’iyo kwishyura hagati yazo, mu irushanwa rizajya rimara igihe kirekire gishoboka.
Abayobozi bari mu nama y’i Nairobi, banemeje kandi ko akarere kazashyigikira Sepp Blatter mu matora y’umuyobozi wa FIFA cyane ko ari na we mukandida rukumbi, ndetse iyi nama inagena intumwa izahagararira akarere mu matora ya CAF azaba muri Gashyantare 2015.

Imwe mu myanzuro y’inama y’abayobozi b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru agize CECAFA nk’uko Ferwafa ibitangaza:
– Gukuraho irushanwa rya CECAFA y’ibihugu ryangombaga kuba muri uku kwezi. Inama yemeje ko irushanwa rya CECAFA ry’ibihugu rizajya rikinwa mu minsi ya FIFA iteganyijwe mo imikino ya gicuti kandi amakipe agakina asurana mu irushanwa rizamara igihe kirekire (Home & Away format).
– Inama iziga uko iri rushanwa rizakinwa izaba tariki 20/01/2015 I Nairobi muri Kenya.
– Inama yashyigikiye, inashimira Perezida wa CAF, Bwana Issa Hayatou ku cyemezo yafashe cyo kudasubika irushanwa rya Afurika ry’ibihugu (AFCON) igihe Maroc yari yanze kuryakira mu kwezi gushize. Iri rushanwa rizabera muri Equatorial Guinea mu kwa mbere umwaka utaha.
– Inama yemeje gushyigikira Perezida wa FIFA, Bwana Sepp Joseph Blatter mu matora azaba umwaka utaha mu kwezi kwa gatanu ubwo azaba yiyamamaza kongera kuyobora iri shyirahamwe ry’umupira wa maguru kw’isi.
– Inama idasanzwe ya CECAFA yemeje Umuyobozi wayo, Bwana Leodegar Tenga ko ari we mukandida wenyine uzahagarira aka karere mu matora ya Komite Nyobozi ya CAF azaba umwaka utaha mu kwezi kwa kabiri.

Jah d’Eau Dukuze
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|