CECAFA y’ibihugu ntikibaye nyuma yo kubura igihugu kiyakira

Imikino ihuza amakipe y’ibihugu yo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba n’iyo hagati (CECAFA) ntigikinwe muri uyu mwaka, nyuma yaho habuze igihugu cyiyakira.

Iyi mikino byari biteganyijwe ko yazabera mu gihugu cya Ethiopie kuva tariki ya 24/11/2014 kugeza tariki 06/12/2014 gusa iki gihugu kiza gutangaza ku munota wanyuma ko nta bushobozi gifite bwo kwakira iri rushanwa.

Abafana b'abanya Ethiopie bari biteguye ko CECAFA izabera iwabo.
Abafana b’abanya Ethiopie bari biteguye ko CECAFA izabera iwabo.

Ubuyobozi bwa CECAFA bwagerageje kuvugana n’igihugu cya Sudani ngo burebe ko cyahita cyakira iri iri rushanwa ariko birangira bidakunze.

Amakuru agera kuri Kigali Today ni uko kuri uyu wa mbere ari bwo ibihugu bitandukanye biri bubone amabaruwa ababwira ko iyi CECAFA itakibaye uyu mwaka.

Aganira na Kigali Today, umunyamabanga wa CECAFA yirinze guhakana cyangwa ngo yemeze aya makuru. Nicholas Musonye mu magambo make yagize ati “Ntacyo naba mvuze kuri ubu. Muri bubone itangazo rivuye muri CECAFA.”

Constantine ntabwo yishimiye ibura ry'imikino mpuzamahanga.
Constantine ntabwo yishimiye ibura ry’imikino mpuzamahanga.

Ubwo twavuganga n’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Stephen Constantine, yadutangarije ko kudakina CECAFA bizahungabanya gahunda y’imyiteguro ya CHAN kuko byibura hari byinshi bari kuzahungukiramo.

Ati “Hariya uba wizeye imikino nk’itanu mpuzamahanga. Hari icyo byari kuzamarira abakinnyi banjye bitegura irushanwa rya CHAN. Biragoye kubona imikino ingana gutyo iri ku rwego mpuzamahanga kuko nk’ubu indi mikino ya gicuti iri kuri kalendari ya FIFA izongera gukinwa mu kwezi kwa gatatu.

“Bikomeje kugorana kwitegura CHAN kuko naje hano bambwira ko tugiye kwitegura CHAN ariko nkubu mu mezi atatu ashize dukinnyemo umukino umwe wa gicuti.”

Ni inshuro ya kane iri rushanwa rigiye kudakinwa nyuma yaho rihinduriwe uburyo rikinwamo mu mwaka w’1973. Izindi nshuro CECAFA itabaye ni mu myaka y’ 1986, 1993, 1997 n’1998.

Jah d’eau DUKUZE

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka