CECAFA: Vital’o yasezereye Rayon Sport

Amahirwe ya Rayon Sport yo kongera kwegukana igikombe cya CECAFA ku nshuro ya kabiri yarangiye ubwo yatsindwaga na Vital’o yo mu Burundi igitego 1-0 mu mukino wa ½ cy’irangiza wabereye Elfasher muri Soudan ku wa gatandatu tariki 29/06/2013.

Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uwo mukino cyatsinzwe n’uwitwa Celestin Habonimana ku munota wa 74, ubwo yateraga umupira n’umutwe umupira ugasanga umunyezamu Bikorimana Gerard yataye uzamu rye, maze umupira uhita ujya mu ncundura.

Rayon Sport yari yasezereye Uganda Revenue Authority muri ¼ cy’irangiza, yatangiye isatira cyane Vital’o ku buryo mu minota 10 ya mbere y’umukino Rayon Sport yagaragazaga ko ishobora no kuza gutsinda ibitego byinshi.

Mu minota 20 y’igice cya mbere, Hamisi Cedric, Ndayisenge Fuadi, Kamale Salita ndetse na Djamal Mwiseneza bose babonye amahirwe meza yo kubona igitego ariko bayapfusha ubusa.

Mu gice cya mbere Vital’o yasaga n’ikipe yiga uko Rayon Sport ikina, yo yigaragaje cyane mu gice cya kabiri ndetse isa n’aho yacyihariye.

Mu ntangiro z’igice cya kabiri, umutoza wa Rayon Sport yari ifite ikibazo cy’abakinnyi bakeya basimbura, yafashe icyemezo cyo gusimbuza Tuyisere Donatien ashyiramo Rutahizamu Harorimana Jean Bosco, bituma Hamisi Cedric wakinaga ku busatirizi, asubira gukina hagati.

Nyuma y’izo mpinduka zakozwe, Vital’o yarushije cyane Rayon Sport, ku buryo wasangaga buri kanya bari imbere y’izamu ryayo.

Uko gusatira kwahesheje Vital’o penaliti ku munota wa 70, ubwo Abouba Sibomana wari wakinishijwe hagati, yakururaga Tambwe Amissi wa Vital’o mu rubuga rw’amahina, ariko ku bw’amahirwe make y’iyo kipe y’i Bujumbura, Tambwe Amissi wasabye ko ahita anayitera ayohereza hanze y’izamu rya Bikorimana Gerard.

Nyuma y’igitego yatsinzwe na Celestin Habonimana ku munota wa 74, Rayon Sport yacitse intege cyane ndetse igaragaza umunaniro ukomeye ku buryo Vital’o yashoboraga no kuyitsinda ibindi bitego, kuko yabonye andi mahirwe menshi.

Mbere gato y’uko umukino urangira Fuadi Ndayisenge, wayoboye Rayon Sport nka kapiteni muri iryo rushanwa, hamwe na Hamisi Cedric babonye amahirwe yo kwishyura ariko umunyezamu wa Vital’o ababuza amahirwe yo gukina iminota y’inyongera.

Gutsindwa kwa Rayon Sport byayambuye amahirwe yo kongera gukora amateka yo kuvana igikombe cya CECAFA hanze y’u Rwanda nk’uko yabikoze mu 1998, ikakivana muri Zanzibar itsinze ikipe yaho yitwa Mlandege ibitego 2-1.

Vital’o yasezereye Rayon Sport, ni ubwa mbere igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cya CECAFA mu mateka yayo, ikaba izahatanira igikombe cya mbere na APR FC yo mu Rwanda ku wa mbere tariki ya 01/7/2013.

APR FC ifite ibikombe bitatu bya CECAFA yatwariye mu Rwanda nayo izaba ishaka gukora amateke yo kuvana icyo gikombe hanze y’u Rwanda.

APR FC yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma imaze gusezerera El Merreikh yo muri Soudan iyitsinze penaliti 3-1, nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 120.

Rayon Sport na El Merreikh nizo zizabanza guhatanira umwanya wa gatatu uhwanye n’amadolari ibihumbi 10, naho ikipe izaba iya mbere ikazahabwa igikombe n’amadolari ibihumbi 30, iya kabiri ikazahabwa amadolari ibihumbi 20.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abafana ba reyo ni mwihangane muzatwara n,ibindi.

Nsenga emy yanditse ku itariki ya: 30-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka