Uganda itaratsindwa na rimwe kuva CACAFA y’uyu mwaka yatangira, yatsinze Ethiopia ibitego 2-0 bitayigoye, dore ko yari yaranayitsinze igitego 1-0 ubwo bahuraga mu mikino yo mu matsinda.
Igitego cya mbere cya Uganda cyatsinzwe na Geoffrey Kizito ku munota wa kane, Robert Ssentongo atsinda icya kabiri ku munota wa 60 ari nako umukino warangiye.
Mu wundi mukino wa ¼ cy’irangiza wabaye ku wa kabiri, Kenya yatsinze Malawi, yakinnye CECAFA nk’umutumirwa, igitego 1-0. Igitego kimwe rukumbi cyagaragaye muri uwo mukino cyatsinzwe na Mike Baraza ku munota wa 57.
Nyuma yo gusezerera Malawi, Kenya yahise ibona itike yo kuzakina ½ cy’irangiza, ikazakina na Zanzibar ku wa kane tariki 06/12/2012.
Umukino wa mbere wa ½ cy’irangiza uzahuza Uganda na Tanzania guhera saa cyenda. Tanzania yasezereye u Rwanda muri ½ cy’irangiza itsinze ibitego 2-0.
Umukino wa kabiri wa ½ uzahuza Kenya na Zanzibar yasezereye u Burundi kuri penaliti 7-5, ukazatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Umukino w’umwanya wa gatatu ndetse n’umukino wa nyuma izakinwa ku wa gatandatu tariki 08/12/2012.
Uganda ni yo yaherukaga kwegukana igikombe cya CECAFA yabereye i Dar Es salaam muri Tanzania umwaka ushize, nyuma yo gutsinda u Rwanda hitabajwe za penaliti.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|