Itsinzi u Rwanda rwagize kuri uyu wa kabiri rurayikesha Meddie Kagere watsinze ibitego byombi ari nabyo byagaragaye muri uwo mukino.
Ku munota wa 26 uyu musore ukina muri Police FC yahawe umupira mwiza na Kapiteni, Olivier Karekezi, maze nyuma yo gucenga umukinnyi w’inyuma wa Zimbabwe arekura ishoto ryiza riboneza mu rucundura.
Ikipe y’u Rwanda yakomeje kwiharira umukino inabona uburyo bwinshi bwo kubona igitego ariko biranga. Ikipe ya Zimbabwe yagaragaje imbaraga nkeye mu gice cya mbere yagarutse mu gice cya kabiri igerageza gusatira ariko Gasana Eric na Nshutimanagara Ismail ‘Kodo’ kimwe n’umunyezamu Ndoli Jean Claude barinda izamu neza.
Ikipe y’u Rwanda yakinishakaga umukino wo gusatira itunguranye (contre attaque). Nyma y’aho umutoza Milutin Micho yasimburije Tibingana Charles wari umaze kunanirwa agashyiramo Sina Gerome, ikipe yongereye imbaraga ndetse no gusatira biriyongera.
Uko gusatira kwatanze umusaruro ku munota wa 82 ubwo Sina Gerome yateraga ishoti mu izamu rya Zimabwe umunyezamu awukuyemo usanga Meddie Kagere ahagaze neza ahita atsinda igitego cya kabiri.
Uyu wari umukino wa kabiri u Rwanda rutsinze nyuma yo gutsinda Kilimanjaro Stars ya Tanzania igitego kimwe ku busa ku wa gatandatu. Amanota atandatu u Rwanda rwavanye muri iyi mikino ibiri yatumye rubona itike yo gukina ¼ cy’irangiza.
Ikipe izakina n’u Rwanda ntiramenyekana kuko hakiri indi mikino yo mu matsinda itarakinwa kugira ngo hamenyekane amakipe azakomeza n’azasezererwa.
N’ubwo Amavubi yamaze kubona itike yo gukina ¼ cy’irangiza, arasabwa gutsinda umukino wa nyuma wo mu istinda rya mbere azakina na Djibouti kugirango u Rwanda rurangize ari urwa mbere mu itsinda bityo ruzatombore ikipe yabaye iya kabiri mu rindi tsinda.
Indi kipe yamaze kubona itike yo gukina ¼ cy’irangiza ni Uganda iyoboye itsinda rya kabiri nyuma yo kunyagira Somalia ibitego bine ku busa ejo kuwa mbere.
Abakinnyi b’u Rwanda babanje mu kibuga: Jean Claude Ndoli, Albert Ngabo, Jean Claude Iranzi, Eric Gasana, Ismail Nshutiyamagara, Jean Baptista Mugiraneza, Andrew Buteera, Charles Tibingana (yasimbuwe na Sina Gerome), Haruna Niyonzima (yasimbuwe na Haruna Niyonzima) , Meddie Kagere na Olivier Karekezi (yasimbuwe na Ntamuganga Tumayini).
Abakinnyi ba Zimbabwe babanje mu kibuga: George Chigova, Daniel Veremu, Qadr Amini, Jam James, Rahman Kutsanzira, Eric Mudzingwa, Tapiwa Khumbuyani, Mavura Timire, Charles Sibanda, Donald Ngoma, Joel Ngodzo.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi nkuru irimo amakosa menshi yikinyarwanda, mwajya mubanza kuyakosora mbere yo kuyohereza.
kandi turabashimira amakuru meza kandi menshi mutugezako