Amakipe y’u Rwanda na Uganda yaherukaga guhurira mu mukino wa gicuti wabereye i Kampala muri Uganda tariki ya 16/11/2013, akanganya ubusa ku busa.
Nyuma ya tombola igaragaza uko amakipe azahura, U Rwanda na Uganda zashyizwe mu itsinda rimwe rya gatatu, ayo makipe yombi akazatangira irushanwa ahura.
Nubwo umutoza w’ikipe y’u Rwanda Nshimiyimana Eric yegiye muri Kenya avuga ko intego imujyanye ari ukugera ku mukino wa nyuma ndetse n’igikombe akaba yacyegukana, biramusaba akazi gakomeye cyane imbere ya Uganda yazanye abakinnyi bakomeye bakina hanze ya Uganda.
Ikipe ya Uganda yiganjemo abakinnyi bakina mu gihugu imbere, ariko umutoza wayo Milutin Sredojevic ‘Micho’ wahoze atoza u Rwanda, yanahamagaye abakinnyi Aucho Khalid, Dan Sserunkuma na Hamis Kiiza bakina muri Tanzania na Kenya, akaba agomba kuzabashingiraho cyane muri CECAFA.
Milutin Micho ngo afite kandi intego yo gufasha Uganda gukomeza kwesa umuhigo w’ibikombe bya CECAFA byinshi, akabahesha icya 14 ngo bikazanongerera abakinnyi be akanyamuneza, mbere y’uko yerekeza muri Afurika y’Epfo mu gikombe cya CHAN kizaba muri Mutarama 2014.
Mu gihe Uganda ishaka igikombe cya 14 ndetse ikanisubiza icyo yatwariye ku butaka bwayo umwaka ushize, u Rwanda rurimo gushaka igikombe cya kabiri nyuma y’icyo muri 1999.
Gusa umutoza Nshimiyimana Eric w’Amavubi, uzakoresha Haruna Niyonzima nk’umukinnyi umwe gusa ukina hanze y’u Rwanda, afite amateka meza muri CECAFA, kuko no mwaka wa 2009, ubwo iyo mikino nabwo yari yabereye muri Kenya, yagejeje u Rwanda ku mukino wa nyuma atsindwa na Uganda ibitego 2-0.
Ni ku nshuro ya gatatu muri uyu mwaka aya makipe yombi agiye guhura, kugeza ubu akaba ari nta kipe yari yatahana intsinzi muri izo nshuro. Muri Mutarama 2013, mu mukino wa gicuti wabereye i Kigali amakipe yombi yanganyine ibitego 2-2, naho mu Ugushyingo 2013, anganya ubusa ku busa.
Umukino w’u Rwanda na Uganda urabanzirizwa n’uhuza Soudan na Eritrea nazo zikaba ziri kumwe n’u Rwanda na Uganda mu itsinda rya gatatu.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|