CECAFA: Kubera kwibeshya, Okwi yahawe igihembo atakoreye

Rutahizamu wa Uganda, Emmanuel Okwi, yahawe igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu gihe we ahamya ko icyo gihembo kitari kimugenewe.

Mu muhango wo gutanga ibihembo ku makipe, abakinnyi n’abatoza bitwaye neza, igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi cyahawe abakinnyi batatu kuko akanama ka CECAFA gashinzwe gutoranya abagenerwa ibihembo kemeje ko Meddy Kagere, Olivier Karekezi na Emmanuel Okwi bose batsize ibitego bitanu icyo gihembo barakigabana.

Nubwo ariko Emmanuel Okwi yahamagawe akajya kwakira icyo gihembo ngo yaratunguwe cyane kuko we azi neza ko yatsinze ibitego bine gusa, ngo ariko yanze gusuzugura nk’uko yabitangarije mwanaspoti.co.tz

Uyu musore ukinira Simba yo muri Tanzania yagize ati, “Ese abantu ba CECAFA bite byabo? Natsinze ibitego bine rwose ariko natangajwe no kumva bambwira ngo natsinze bitanu kimwe na Karekezi na Meddy b’u Rwanda”.

Okwi yakomeje avuga ko yumvaga byaba bibi aramutse yanze kujya gufata icyo gihembo, mu gihe izina rye bari bamaze kurisoma.

Yakomeje agize ati “Biragaragara ko abantu bo muri CECAFA bakoze amakosa kuko njyewe ndabizi neza natsinze ibitego bine, harimo bitatu natsinze dukina na Somalia n’ikindi kimwe natsinze dukina na Tanzania”.

CECAFA y’uyu mwaka yegukanywe na Uganda ku nshuro ya 12, nyuma yo gutsinda u Rwanda penaliti eshatu kuri ebyiri.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka