CECAFA: Ku munota wa nyuma Namibia yavuyemo isimburwa na Zimbabwe

Amavubi ashobora kuzahura n’akazi gakomeye muri CECAFA yatangiye kuri uyu wa gatanu, kuko agomba kuzahangana na Zimbabwe yajemo ku munota wa nyuma ikaba yasimbuye Namibia yavuyemo bitunguranye.

Ubusanzwe Nambia yari yemeye kwitabira iyi mikino ariko habura umunsi umwe ngo irushwanwa ritangiye itangaza ko itazakina iri rushanwa. Byabaye ngobwa rero ko Namibia yari isanzwe iri mu itsinda rimwe n’u Rwanda ihita isimburwa na Zimbabwe kuko yo yanabishakaga.

Mu gihe imikino yo muri iri tsinda rya mbere izatangira ku wa gatandatu u Rwanda rukina na Tanzania, Zimabwe yo izatangira gukina ku cyumweru ikina na Djibouti nayo iri muri iri tsinda..

Uretse kuba u Rwanda ruzaba rukina umukino ukomeye na Tanzania, iyi kipe ifite igikombe giheruka kandi izaba iri no mu rugo. Amavubi kandi afite akazi katoroshye imbere ya Zimabwe kuko iki gihugu kije ku munota wa nyuma muri CECAFA gihagaze neza. Ubu kibarirwa ku mwanya wa 70 ku isi mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa 114.

Ubwo u Rwanda ruheruka muri CECAFA umwaka ushize rwasezerewe na Tanzania muri ¼ cy’irangiza rutsinzwe igitego kimwe ku busa. Umutoza w’u Rwanda, Militin Micho, mbere yo guhaguruka i Kigali yasize avuze ko agiye gihindura amateka akarenga amatsinda ndetse akagera kure hashoboka kuko amakipe yose azaba akina CECAFA ngo arayazi. Gusa yirinze guhamya ko azatahukana igikombe.

Imikino iratangira uyu munsi hakinwa iyo mu itsinda rya kabiri. U Burundi burakina na Somalia nyuma haze kuba umukino ukomeye uhuza Uganda ifite ibikombe 11 bya CECAFA na Zanzibar iza kuba ikinira mu rugo. Iyi mikino yose izajya igaragara kuri televiziyo ya Super Sport.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka