Wari umukino wari witabiriwe n’abafana benshi kuri Stade Amahoro, aho ikipe ya TP Mazembe yahabwaga amahirwe itunguwe no gutsidwa na Rayon Sports yaherukaga gutakaza inkingi za mwamba.
Ku munota wa kane gusa w’umukino, Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Jules Ulimwengu, ku mupira yari ahawe na Iranzi Jean Claude, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.





Mu gice cya kabiri cy’umukino, ikipe ya TP Mazembe yagarutse yihariye umukino igerageza n’amahirwe menshi ariko ba myugariro ba Rayon Sports ndetse n’umunyezamu Kimenyi Yves bayibera ibamba.
Muri iri tsinda rya mbere mu mukino wabanje, ikipe ya Atlabara yo muri Sudani yanganyije na KMC yo muri Tanzania, bituma Rayon Sports irara ku mwanya wa mbere muri iri tsinda, naho TP Mazembe irara ku mwanya wa nyuma.
Abakinnyi babanje mu kibuga
Rayon Sports

Yves Kimenyi
Eric Iradukunda
Rutanga Eric (C)
Rugwiro Hervé
Iragire Saidi
Imran Nshimiyimana
Commodore Okwi
Mugheni Kakule
Ciza Hussein
Jules Ulimwengu
Iranzi Jean Claude
TP Mazembe

Bakula-Ulunde Aime
Rainford Kalaba (c)
Masengo Godet
Zola-Kiaku Arsene
Mwape Tandi
Mwondeko Zatu
Sinkala Nathan
Tshibango Tshikuna
Miche Mika
Muleka Jackson
Likonza Glody
Andi mafoto ku mukino wa Rayon Sports na TP Mazembe



























Amafoto (Rayon Sports na TP Mazembe): Muzogeye Plaisir
Kuri Stade Huye, Mukura yatangiye nabi CECAFA
Mu rindi tsinda rikinira i Huye, ikipe ya Mukura imbere y’abafana bayo, yahatsindiwe na Azam Fc isanzwe inafite iki gikombe, mu gihe undi mukino wabanje Bandari FC yo muri Kenya yanganyije na KCCA yo muri Uganda igitego 1-1.




Uko imikino yo kuri iki Cyumweru yagenze
CECAFA Kagame Cup 2019
Itsinda A
KMC 1-1 Atlabara FC
Rayon Sports FC 1-0 TP Mazembe
Itsinda B
KMC 1-1 Atlabara FC
Azam Fc 1-0 Mukura VS
Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki 8/07/2019
Itsinda D
KMKM vs AS Ports (Stade Umuganda, 13:00)
Gor Mahia vs AS Maniema ( Stade Umuganda, 15:30)
Itsinda C
Proline FC vs Heegan FC (Stade ya Kigali, 13:00)
Green Eagles vs APR FC (Stade ya Kigali, 15:30)
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
tubarinyuma courage
APR FC NIKOMEREZAHO KUNDA.
Rayon sport ifite ubushobozi n’amahirwe byo kugera kure hashiboka muri iri rushanwa, kuko itsinze ikipe ikomeye cyane.
Ooooh Royor , ikipe y’imana
Rayon sport irakoeza kubikora,kuko Imana ntiyakwemera kikorwa nisoni.
RAYON SPORT IKOMEREZE AHO %