CECAFA: APR muri 1/4 cy’irangiza, Rayon Sport yo irabiharanira ikina na Ports

APR FC yamaze kubona itike yo gukina umukino wa ¼ cy’irangiza mu irushanwa ‘CECAFA Kagame Cup’ ribera muri Suidan, nyuma yo kunganya na Vital’o igitego 1-1 mu mukino wayo wa nyuma mu itsinda wabaye ku cyumweru tariki 23/06/2012.

Umukino wa APR FC na Vital’o y’i Burundi wari ukomeye ku mpande zombi, kuko amakipe yombi yanganyaga amanota, akaba yarahataniraga kwegukana umwanya wa mbere mu itsinda kugirango azahure n’ikipe yoroshye muri ¼ cy’irangiza.

APR FC niyo yafunguye amazamu ubwo yabonaga penaliti umukino igitangira, maze Bayisenge Emery ayitsinda neza.
Ntibyatinze, Vital’o yaherukaga gusezerera APR FC mu mikino ya ‘Champions League’, iba yishuye icyo gitego, amakipe ajya kuruhuka ari igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagerageje gushaka ibindi bitego ariko umukino urangira amakipe anganya igitego 1-1.

APR FC yagukanye umwanya wa kabiri mu itsinda, ihita ijya muri ½ cy’irangiza, ikaba izakina n’ikipe izaba iya mbere mu itsinda rya kabiri ririmo Rayon Sport yo mu Rwanda nayo.

Rayon Sport itegetswe gutsinda Ports kuri uyu wa mbere kugirango yongere amahirwe yo kujya muri ¼.

Muri uwo mukino uyihuza na Ports yo mur Djibouti kuri uyu wa mbere tariki ya 24/6/2013 kuva saa munani za Kigali, Rayon Sport yanganyije na Electric Sports yo muri Chad 3-3, igatsindwa na Express yo muri Uganda 2-1, irasabwa gutsinda Ports kugirango nibura yongere amahirwe yo kuguma mu irushanwa.

Rayon Sport yagiye muri iryo rushanwa ku butumire bwa CECAFA, irakina uwo mukino idafite Fuadi Ndayisenga ufite amakarita abiri y’umuhondo na Faustin Usengimana wongeye kuvukina.

Kugeza ubu muri iryo tsinda rya kabiri, Ports iri ku mwanya wa mbere n’amanota ane, ikaba iyanganya na Express, gusa Ports izigamye ibitego byinshi, naho Rayon Sport na Electric Sports ziri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe kuri buri kipe.

Mu itsinda rya gatatu ryari rigizwe n’amakipe atatu hakaba haragombaga kuzamukamo amakipe abiri, byamaze gusobanuka, Uganda Revenue Authority (URA) na Al Ahly Shandy yo muri Soudan nizo zakomeje muri ¼ cy’irangiza.

Imikino ya ¼ cy’irangiza izatangira ku gatatu tariki 26/06/2013, naho irushanwa rikazasozwa tariki 02/07/2013, aho ikipe ya mbere izatwara igokombe n’ibihumbi 30 by’amadolari, iya kabiri ikazahabwa ibihumbi 20 naho iya gatatu ikazatwara ibihumbi 10.

Ayo mafaranga y’ibihembo atangwa na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari nawe muterankunga mukuru w’iryo rushanwa ryamwitiriwe.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka