CECAFA: APR FC yashyizwe mu itsinda rikomeye, naho Rayon Sport izacakirana na Yanga

Muri tombola yabereye ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, APR FC, imwe mu makipe azahagararira u Rwanda mu irushanwa ry’igikombe cya ‘CECAFA Kagame Cup’ rizaba kuva tariki ya 9/8/2014, yashyizwe mu itsinda rifatwa nk’irikomeye kurusha ayandi, ariko na Rayon Sport iri mu itsinda ririmo ikipe ya Young Africans, imwe mu makipe akomeye muri aka karere.

Muri iyo tombola yitabiriwe n’Umunyamabanga mukuru wa CECAFA, Nicholas Musonye, umuyobozi wa FERWAFA Nzamwita Vincent de Gaule, ndetse n’inyumwa za televiziyo ya SuperSport izerekana iyo mikino yose imbonankubobe, habanje kugaragazwa amakipe azaba agize itsinda rya mbere.

Rayon Sport yatwaye igikombe cya CECAFA mu 1998, nk’ikipe ya mbere izaba ihagarariye u Rwanda kuko yabikoreye yegukana igikombe cya shampiyona muri 2013, yatomboye kuzahura na Young Africans yo muri Tanzania, ikipe yatwaye igikombe cya CECAFA Kagame Cup muri 2012.
Mu yandi makipe ari mu itsinda rya mbere hari kandi ikipe ya Cofee yo muri Ethiopia, ndetse na KMKM yo muri Zanzibar.

Umunyamabanga mukuru wa CECAFA ari kumwe na Perezida wa FERWAFA basobanura ibya tombola.
Umunyamabanga mukuru wa CECAFA ari kumwe na Perezida wa FERWAFA basobanura ibya tombola.

Itsinda rya kabiri ririmo APR FC ifite ibikombe bitatu bya CECAFA (2004, 2007 na 2010), ikaba izitabira iryo rushanwa nk’ikipe yatumiwe. APR yatwaye igikombe cya shampiyona uyu mwaka iri kumwe na KCC yo muri Uganda, Flambeau de l’Est yo mu Burundi, Gor Mahia yo muri Kenya na Telecom yo muri Djibouti.

Itsinda rya gatatu ryo rigizwe n’amakipe atatu, ririmo Police FC yo mu Rwanda nayo yatumiwe, hakabamo kandi Vital’o FC yo mu Burundi yegukanye igikombe cya CECAFA umwaka ushize, ndetse na El Merreikh yo muri Sudan.

Amakipe atatu ya mbere mu itsinda rya mbere n’irya kabiri ndetse n’abiri ya mbere mu itsinda rya gatatu niyo azerekaza muri ¼ cy’irangiza.

APR FC iheruka gutwara igikombe cya CECAFA muri 2010, iri mu itsinda rikomeye.
APR FC iheruka gutwara igikombe cya CECAFA muri 2010, iri mu itsinda rikomeye.

Imikino yose ya CECAFA Kagame Cup 2014 izabera kuri Stade Amahoro i Remera ndetse na Stade ya Kigali i Nyamirambo, uko amakipe azahura na gahunda yose y’imikino muri rusange ikazashyirwa ahagaragara mu cyumweru gitaha.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubwo se ari Police na APR ni iyihe ikomerewe? Reka amarangamutima kweli

karangwa yanditse ku itariki ya: 14-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka