#CECAFA: Amavubi U-20 yerekeje muri Tanzania (Amafoto)

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yerekeje muri Tanzania, aho igiye gukina imikino ya CECAFA izatanga itike y’igikombe cya Afurika muri iyo myaka.

Amavubi U-20 yerekeje muri Tanzania mu irusahnwa rya CECAFA
Amavubi U-20 yerekeje muri Tanzania mu irusahnwa rya CECAFA

Iyi kipe iyobowe n’umutoza Eric Nshimiyimana yahagurukanye abakinnyi 19 aribo Ruhamyankiko Yvan, Habineza Fils, Iradukunda Moria, Kayiranga Fabrice, Masabo Samy, Kanamugire Arsene, Niyigena Abdoul, Niyongabo Emmanuel, Sindi Jesus Paul, Sibomana Sultan Bobo.

Harimo kandi Iradukunda Pascal, Muhoza Daniel, Yangiriyeneza Erirohe, Tinyimana Elissa, Uwineza René, Ndayishimiye Didier, Vicky Joseph Laurent P, Musabyimana Thierry, Kanera Justice Yannick.

Aba basore bari mu itsinda rya mbere
Aba basore bari mu itsinda rya mbere

U Rwanda ruri mu itsinda rya mbere rihuriyemo Tanzania izakira iri rushanwa, Sudani, Djibouti na Kenya. Umukino wa mbere uzaba tariki 8 Ukwakira 2024, aho ruzaba rucakirana na Sudani kuri stade ya KMC.

Tariki ya 10 Ukwakira 2024, Amavubi U-20, azakina umukino wa kabiri na Kenya kuri stade ya Maj. Gen Isamuhyo, mu gihe umukino wa nyuma mu itsinda u Rwanda ruzakina na Tanzania yakiriye iri rushanwa, tariki 13 Ukwakira 2024 kuri iyo stade n’ubundi.

Irushanwa bitabiriye rizatanga itike y'igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 20
Irushanwa bitabiriye rizatanga itike y’igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 20

Amavubi mbere yo kwerekeza muri Tanzania mu gihe cy’imyiteguro yakinnye imikino ya gicuti itandukanye aho ku wa Gatatu w’iki cyumweru yatsinzwe na Bugesera FC ibitego 2-0.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NDIFURIZA AMAVUBI GUTWARA IJYIKOMBE .NDUMUFANA WA BARCALONA .ARGENTENA .MAN CITY LIVERPOOR APR

NIYONSENGA THEOGENE yanditse ku itariki ya: 9-10-2024  →  Musubize

Turabashimira cyane ku makuru y’imikino mutugezaho ajyanye n’ikipe y’igihugu Amavubi

Ni Claude Niyonagira yanditse ku itariki ya: 8-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka