Ubuyobozi bwabitangarije Kigali Today nyuma y’inama yabahuje kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2017 biga ku myitwarire mibi yaranze umunya-Nigeria wayitozaga Chidi Ibe Andrew byanamuviriyemo guhagarikwa by’agateganyo mu byumweru bibiri bishize.

Nyuma yo gusuzuma imyitwarire y’uyu munya-Nigeria wayitozaga ngo basanze nta mwanzuro wo kumwirukana burundu bahita bafata biyemeza kuzongera gukora indi nama mu cyumweru kimwe ariko bakaba bashyizeho umutoza w’agateganyo ariwe Cassa Mbungo Andre.
Perezida wa Sunrise Jean Bosco Ndungutse yemereye Kigali Today ko bahinduye umutoza
Yagize ati ”Nyuma y’inama twakoze twasanze hari ibyo twasuzuma twitonze tukamuhagarika burundu cyangwa tukamubabarira nyuma y’icyumweru twasanze rero ikipe itaguma aho gusa, umutoza twafashe muramuzi ni Cassa Mbungo Andre, twamubwiye ko aza akaba afashe ikipe mu gihe cy’icyumweru kimwe akayitoza byashoboka tukazakomezanya bitashoboka uwo twahagaritse akagaruka”
Perezida yongeyeho ko baramutse birukanye umutoza Andrew Chidi Ibe ibyo bamugomba byose babimuha bagatandukana amahoro.

Cassa Mbungo Andre uvugwa ko yahawe iyi kipe ya Sunrise kuyitoza by’agateganyo we ntiyemera cyangwa ngo ahakane ko yahawe ako kazi ariko akavuga ko hari ibiganiro byabaye hagati y’impande zombi.
Ku murongo wa Telefoni igendanwa yagize ati “Njye sinajya gutoza by’agateganyo keretse ndi umutoza wungirije ariko ntiturasinyana amasezerano, twaraganiriye buriya nibirangira neza nzatangaza uko bimeze ariko njye sinatoza by’ikiraka”
Uyu mutoza Cassa Mbungo Andre wari umaze hafi umwaka atandukanye n’ikipe ya Police Fc kuva mu kwezi kwa Kamena 2016, .uyu mutoza akaba yaratoje amakipe atandukanye arimo Isonga, atoza kandi As Kigali na Police Fc yahesheje igikombe cy’amahoro, ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi.
Umutoza wa Sunrise Chidi Ibe Andrew wageze muri Sunrise muri Nyakanga 2016 yahagaritswe by’agateganyo mbere y’umukino wabahuje na As Kigali ku munsi wa 17 wa shampiyona banatsinzwemo 1-0, akaba ngo yari yahagaritswe bitewe n’imyitwarire mibi.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|