Nyuma yo guhabwa igihembo nk’umutoza w’icyumweru ku munsi wa 12 n’uwa 13 wa shampiyona,umutoza Cassa Mbungo André yaraye yongeye gutorwa bk’umutoza witwaye neza ku munsi wa 14 wa shampiyona.

Cassa Mbungo André yahawe igihembo cy’umutoza w’icyumweru muri Kenya ku nshuro ya gatatu
Umutoza Cassa Mbungo André kugeza ubu mu mikino itanu ya shampiyona aheruka gukina yatsinzemo imikino ine atsindwa umwe, ibi bigatuma ari we uza ku mwanya wa mbere mu mikino itanu iheruka ku makipe yose.

Ikipe ya Bandari ni yo ihagaze neza mu mikino itanu iheruka
Kugeza ubu Bandari igeze ku mwanya wa gatatu wa shampiyona n’amanota 25, igakurikira KCB ya kabiri ifite amanota 26, mu gihe ku mwanya wa mbere hari Tusker ifite amanota 32
National Football League
Ohereza igitekerezo
|