Nyuma yo gutoza umwaka umwe w’imikino, ndetse akanatoza umukino umwe wonyine wa Shampiona y’uyu mwaka, Cassa Mbungo yamaze kwandika ibaruwa ahagarika akazi ko gutoza ikipe ya Kiyovu Sports.

Cassa Mbungo André yamaze gusezera Kiyovu Sports
Cassa Mbungo yeguye kubera kumara amezi atanu atabona umushahara nk’uko amakuru atugeraho abivuga, akaba yari yarabanje kwandikira iyi kipe ayisaba ko yamwishyura amafaranga imubereyemo.
Cassa Mbungo André yiyongereye kuri Mugheni Fabrice ndetse na Kalisa Rachid, aba bose bandikiye iyi kipe mu bihe bitandukanye bayishinja kutabahemba imishahara yayo.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|