Cassa Mbungo André yizeye gutwara ibikombe muri Police FC nyuma yo kuyisinyira imyaka 3

Casa Mbungo André watozaga AS Kigali yamaze kwerekeza mu ikipe ya Police FC, akaba agiye gusimbura Umunya-Uganda Sam Ssimbwa weguye ku mirimo ye ku wa gatanu w’icyumweru gishize, ku mpamvu yise ko ari ize bwite.

Kuri icyi cyumweru tariki 13/7/2014 nibwo Police FC yameje ku mugaragaro ko Casa Mbungo André ari umutoza w’iyo kipe, akaba agomba guhita atangira akazi yitegura ahanini imikino ya ‘CECAFA Kagame Cup’ izatangira tariki 9/8/2014, ndetse na shampiyona izatangira muri Nzeri uyu mwaka.

Casa Mungo André wasinye amasezerano y’imyaka itatu yavuze ko yifuza kugeza kuri byinshi ikipe ya Police FC, igatwara ibikombe kandi ikanamenyekana kurushaho nk’uko yabikoze muri AS Kigali.

Yagize ati “Muri AS Kigali twabashije kugera muri 1/8 cy’irangiza mu irushanwa rya ‘Confederation Cup’ kandi twakoreshaga abakinnyi basanzwe. Muri police FC naho ndifuza ko nidukorana neza n’abayobozi bayo tuzatwara ibikombe mu Rwanda ndetse no mu marushanwa mpuzamahanga tukazitwara neza”.

Casa yubatse izina cyane muri AS Kigali, ubwo yegukanaga igikombe cy’Amahoro muri 2013, yagera mu mikino mpuzamahanga ya Confederation Cup akitwara neza aho AS Kigali yageze muri 1/8 cy’irangiza isezereye Académie Tchité yo mu Burundi, Al-Ahly Shendi yo muri Sudan, mbere yo gusezererwa na Difaâ El Jadidi yo muri Maroc.

Casa Mbungo Andre, yizeye kuzitwara neza muri Police FC nk'uko yabigenje muri AS Kigali.
Casa Mbungo Andre, yizeye kuzitwara neza muri Police FC nk’uko yabigenje muri AS Kigali.

Ikindi cyatumye amakipe menshi amurwanira ni umwanya wa gatatu muri shampiyona yegukanye uyu mwaka muri AS Kigali, ndetse binatuma itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda rimugira umutoza w’umwaka, biri no mu byatumye agirwa umutoza w’Amavubi wungirije.

N’ubwo umwanya wo mu Mavubi atawumazeho igihe kinini, ariko Casa yabashije kunganyiriza ubusa ku busa na Libya muri Tuniziya, mbere y’uko Amavubi ayitsindira i Kigali ibitego 3-0 igahita inasezererwa mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha.

Casa asanze muri Police FC bamwe mu bakinnyi yatozaga muri AS Kigali barimo rutahizamu Jimmy Mbaraga, myugariro Mwemere Ngirinshuti ndetse n’umunyezamu Emery Mvuyekure.

Police FC yarangije shampiyona iheruka iri ku mwanya wa kane, izongera kugaragara mu kibuga iri kumwe n’umutoza mushya Casa Mbungo André, mu mikino ya ‘CECAFA Kagame Cup’ izaba tariki ya 9-23/8/2014, Police FC ikaba iri mu itsinda rya gatatu ririmo Vital’o yo mu Burundi, Al-Merreikh yo muri Sudan na Benadir yo muri Somalia.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka