Uyu mutoza watoje amakipe akomeye ariko Kiyovu,AS Kigalli ndetse na Police batanduaknye muri Nyakanga 2016 yagiye agerageza kuyitwaramo neza byamuhesheje no gutoza ikipe y’igihugu Amavubi ariko ngo kuba atitwara neza muri Sunrise ngo ntibyakwica izina rye.

Yabitangaje ubwo APR Fc yanyagiraga Sunrise ibitego 4 ku wa 13 Gicurasi 2017 ikanayisezerera mu gikkombe cy’amahoro aho yavuze ko n’ubwo ari kwitwa nabi ariko nyuma ashobora kuzakora neza izina rye ntiryangirike.
Yagize ati”mu mupira w’amaguru habamo ukuri kwinshi,uyu munsi ushobora gutsindwa ejo bundi nawe ugatsinda n’ubwo byose bibazwa umutoza ariko hari igihe ushobora kwitwara neza nyuma ibibi bigasibangana nta zina ryanjye rero rizngirika kubera Sunrise kuko urwego rwayo ruri hasi cyane”
Cassa Mbungo yaciye amarenga ko ashobora kuva muri Sunrise.
Uyu mutoza wagiye muri Sunrise asimbuye umyanijeriya Chidi Ibe Andrew bari bananiranywe mu kwezi kwa Gashyantare asa n’uwaciye amarenga ko atazakomeza gutoza iyi kipe bafitanye amasezerano azarangira mu kwezi kwa Kamena 2017.
Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino Cassa Mbungo yagize ati”turatsinzwe ibitego byinshi urwego rwacu ruri hasi ni ukureba ko nagera ku ntego yanjye muri shampiyona yo kurangiza ndi ku mwanya wa munani nk’uko twabisezeranye nintabigeraho ubwo bazanyirukana

Ariko ndumva ngomba kurangiza iyi mikino icya ngombwa ni uko turangizanya neza hasigaye igihe gito nko munsi y’amezi abiri tuzakina umukino wa police,Mukura ndetse na Musanze yo ishobora gusanga nararangije amasezerano ndebe igikurikiyeho”
Ikipe ya Sunrise yibasiwe n’ibibazo birimo amikoro make atuma abakinnyi binubira imirire ndetse ntibanahemberwe igihe iri ku mwanya wa 10 n’amanota 30 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|