Capital one Cup: Manchester United yasezereye Liverpoool, Arsenal izakina na Chelsea mu cyiciro gikurikiyeho
Nyuma yo kunyagirwa na Manchester City ibitego 4-1 muri shampiyona, Manchester United yikosoye ubwo yatsindaga Liverpool igitego 1-0 mu mukino wa Capital one Cup kuri uyu wa gatatu tariki 25/09/2013.
Nubwo abakinnyi benshi bakomeye ba Manchester United nka Nemanja Vidic, Robin Van Persie, Patrice Evra, Rio Ferdinand, Marouane Fellaini n’abandi itigeze ibakinisha, yatangiye ikina neza irusha cyane Liverpool, ariko nayo ikanyuzamo igasatira cyane, dore ko yari yanagaruye Luiz Suarez, ariko amakipe yagiye kuruhuka ari nta n’imwe ibonye igitego.

Igitego kimwe rukumbi cyagaragaye muri uwo mukino wari ukomeye ku mpande zombi, cyabonetse ku munota wa 46 gitsinzwe na Xavier Hernandez ‘Chicharito’ ku mupira wari uvuye muri ‘Corner’ utewe neza na Wayne Rooney wari Kapiteni wa Mancheser United muri uwo mukino.
Mu yindo mikino yabaye, Birmingham City yatsinze Swansea City ibitego 3-1, Newcastle United itsinda Leeds United ibitego 2-0, Tranmere Rovers itsindwa na Stoke City ibitego 2-0, naho Arsenal isezerera West Bromwich Albion kuri za penaliti 4-3, nyuma yo kunganya igitego 1-1.

Mu cyiciro gukirikiyeho (round 4), umukino ukomeye kurusha iyindi ni uzahuza Arsenal na Chelsea ku kibuga cya Arsenal Emirates Stadium. Sunderland izakina na Southampton, Leicester City ikine na Fulham naho Birmingham City v Stoke City.
Manchester United izakina na Norwich City, Burnley ikine na West Ham United, Tottenham ikine na Hull City, naho Newcastle ikine na Manchester City. Imikino y’icyo cyiciro (round 4) izaba tariki ya 29-30/10/2013.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|