CAN 2013: Mali irashaka gusubiramo amateka igatsinda Ghana mu guhatanira umwanya wa gatatu
Ikipe y’igihugu ya Mali yihaye intego yo kongera gutsinda Ghana nk’uko yabigenje umwaka ushize, ubwo amakipe yombi aza guhura mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu.
Umukino uhuza aya makipe uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki 09/02/2013 kuva saa mbiri z’ijoro kuri Nelson Mandela Bay Stadium.
Mu gikombe cya Afurika cya 2012, Ghana yabanje gutsinda Mali mu matsinda, nyuma Mali, ibifashijwemo na Cheick Tidiane watsinze ibitego bibiri, iza kwihimura itsinda Ghana ibitego 2-0 mu guhatanira umwanya wa gatatu.
Mu gikombe cya Afurika cy’uyu mwaka, nabwo aya makipe yari yahuye, maze Ghana itsinda igitego 1-0 cyatsinzwe na Mubarak Wakaso kuri penaliti, none amakipe agiye kongera guhura mu guhatanira umwanya wa gatatu nk’uko byari byagenze umwaka ushize mu gikombe cyabereye muri Guinea Equatorial na Gabon.
Muri ½ cy’irangiza, Mali yasezerewe na Nigeria itsinzwe ibitego 4-1, naho Ghana isezererwa na Burkina Faso hitabajwe za penaliti nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu gihe cyagenwe.

Kapiteni wa Mali, Seydou Keita, avuga ko gutsindwa na Nigeria ibitego 4-1 ngo byatewe n’uko abakinnyi bagenzi be batakinnye bashyizwe hamwe, ariko ngo n’ubwo bababajwe no kuba bataregeze ku mukino wa nyuma, ngo ntabwo bacitse intege kuko n’umwanya wa gatatu uriyubashye.
Keita yabwiye supersport.com dukesha iyi nkuru ati, “Ntabwo natakaza umwanya ndimo kugaya ibitaragenze neza muri ½ cy’irangiza, ibyo ntaho byatugeza.
Twakinnye neza ubwo twahuraga na Afurika y’Epfo, ariko ntabwo twakiniye hamwe nk’ikipe ubwo twakinaga na Nigeria, tugomba rero kubyirengera nk’ikipe yose, ariko na none tukagumana icyizere cy’uko tugomba kwegukana umwanya wa gatatu” .
Kapiteni wa Ghana, Assamoah Gyan, avuga ko guhatanira umwanya wa gatatu ataribyo bashakaga, ariko kandi ngo kuva byarababayeho bagomba gutanga imbaraga zose bafite bakegukana uwo mudari.
Yabisobanuye muri aya magambo: “Ntabwo twageze ku mukino wa nyuma uko twabyifuzaga, ariko kandi tugomba guhesha agaciro igihugu cyacu twegukana umwanya wa gatatu n’umudari”.
Muri uwo mukino uza gusifurwa n’umunya Gabon Ghana Eric Otogo-Castane, Ghana iraza kuba igendera kuri rutahizamu wayo Wakaso Mubarak ufite ibitego bine akaba ari nabyo byinshi muri iryo rushanwa, mu gihe Mali iza kuba iyobowe na Kapiteni wayo Seydou Keita ufite kugeza ubu ibitego bibiri.
Uyu mukino urabanziriza uwa nyuma uzahuza Nigeria na Burkina Faso ku cyunweru tariki 10/02/2013 guhera saa mbiri n’igice za Kigali, ukazabera kuri Soccer City Stadium i Johannesburg.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|