CAN 2013: Jonathan Pitroipa yatowe nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi

Jonathan Pitroipa, ukina ku ruhande imbere (winger) mu ikipe y’igihugu ya Burkina Faso, ni we watowe nk’umukinnyi wagaragaje ubuganga kurusha abandi mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cyashojwe ku cyumweru tariki 10/02/2013 muri Afurika y’Epfo.

Beninwende Yann Jonathan Pitroipa w’imyaka 26, usanzwe akinira ikipe ya Rennes mu Bufaransa, yigaragaje cyane mu gikombe cya Afurika cy’ibigugu cy’uyu mwaka, afasha cyane ikipe ye Burkina Faso, yatunguye benshi idahabwa amahirwe ikagera ku mukino wa nyuma.

Uretse ubuhanga yagaragaje ku giti cye nk’umukinnyi, imipira myiza yaherezaga bagenzi be ndetse n’amakosa yakoreshaga ba myugariro b’amakipe bakinaga, Jonathan Pitroipa yanarangije irushanwa afite ibitego bitatu, akaba yararushijwe igitego kimwe gusa na Emmanuel Emenike watsinze ibitego bine ari nabyo byinshi muri iryo rushanwa, akaba yanabihembewe.

Jonathan Pitroipa witwaye neza kurusha abandi muri CAN 2013.
Jonathan Pitroipa witwaye neza kurusha abandi muri CAN 2013.

Victor Moses, ukina hagati mu ikipe ya Nigeria, akaba asanzwe akinira Chelsea mu Bwongereza, yahawe igihembo cy’umukinnyi wagize ubworoherane kurusha abandi (fair Play).

Youssef Msakn w’umunya Tuniziya yahawe igihembo cy’umukinnyi watsinze igitego cyiza muri iryo rushanwa, akaba yaragitsinze ubwo Tuniziya yakinaga na Algeria.

Dore abakinnyi batoranyijwe bashobora gukora ikipe ya Afurika nyuma y’iryo rushanwa:

Mu izamu: Vincent Enyeama wa Nigeria

Inyuma: Bakary Koné (Burkina Faso), Nando Maria Neves , (Cape Verde), Efe Ambrose (Nigeria)

Hagati: Jonathan Pitroipa (Burkina Faso), Siaka Tiéné (Cote d’Ivoire), Seydou Keita (Mali), John Obi Mikel (Nigeria), Victor Moses (Nigeria).

Imbere: Asamoah Gyan (Ghana), Emmanuel Emenike (Nigeria)

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka