
Amakipe yose hari abakinnyi atabonye, ariko Cameroun bikaba akarusho
U Rwanda ntirufite Abdul Rwatubyaye ndetse na Muhire Kevin, aba bombi amakipe bakinira hanze akaba yarabimanye kubera amabwiriza ya COVID mu bihugu bitandukanye. U Rwanda kandi ntirufite Manzi Thierry wari wabanjemo mu mukino ubanza kubera amakarita y’umuhondo, ndetse na Emery Bayisenge wavunitse.
Ikipe ya Cameroun ni yo ibura abakinnyi benshi barimo Eric Maxim Choupo-Moting (Bayern Munich), Christian Bassogog (Shanghai Shenhua), Clinton Njie (Dynamo Moscou), Pierre Kunde (Mayence), Michael Ngadeu-Ngadjui (La Gantoise) ndetse na Fai Collins (Standard Liège).
Ibyaranze imikino yagiye ihuza aya makipe
Aya makipe yombi amaze guhura inshuro umunani, aho Cameroun yatsinze u Rwanda inshuro eshanu, banganya inshuro eshatu, mu gihe u Rwanda rutaratsinda Cameroun na rimwe.
Aya makipe yakinnye bwa mbere tariki 07/07/1976 aho u Rwanda rwanyagiwe na Cameroun ibitego 5-0, bongera gukina umukino wa gicuti tariki 27/12/1977, naho Cameroun yanyagiye u Rwanda ibitego 4-0.
Aya makipe aheruka guhurira mu Rwanda tariki 06/01/2019, aho Cameroun yatsinze u igitego 1-0 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ubwo bakinaga wo muri iri tsinda wo gushaka itike ya CAN.
Ikindi wamenya ni uko muri iri tsinda ikipe ya Cameroun yo yamaze kubona itike ya CAN nk’igihugu kizakira amarushanwa, mu gihe u Rwanda rusabwa gutsinda uyu mukino, ariko na Mozambique igatsinda Cap-Vert.
Amafoto yaranze imyitozo y’Amavubi i Douala kuri iki Cyumweru







National Football League
Ohereza igitekerezo
|
ESE barawutwereka?
mubyukuri amavubi nayacu tuyifurije amanota 3 kandi turayakunda
amahirwe masa kumavubi yacu tuyarinyuma