Ibi byabaye tariki ya 01/11/2018, mu mukino w’umunsi wa Gatatu wa Shampiona wahuje Sunrise na Rayon Sports i Nyagatare.

Muri uyu mukino ubwo wari ugeze hagati, umufana wa Sunrise yinjiye mu kibuga, maze asatira abakinnyi ba Rayon Sports, bituma Bonfils Caleb amukubita umugeri agwa hasi.
Akanama ka Ferwafa gashinzwe imyitwarire kanzuye ko Caleb ahagarikwa imikino ine ndetse agatanga n’ihazabu y’amafaranga 30,000 Frws.
Usibye Caleb, hari kandi na Dushimimana Claude ushinzwe ibikoresho bya Rayon Sports (Kit Manager), yahagaritswe umwaka wose atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru, ndetse akanatanga ihazabu y’amafaranga 50,000 Frws.
Ikipe ya Sunrise nayo itarabashije kugenzura umufana wayo winjiye mu kibuga, yahanishijwe kuzakira umukino utaha nta mufana uri ku kibuga.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
uyu mwana wumurundi atangiye kwigira indiscipline kuba atangiye kujya atsinda ntibimuha uburenganzira bwo kwitwara nabi,umufana ni nkumunyamaguru mumuhanda,ntakosa agira arajya gukubita umufana yashatse intsinzi biriya ko yabikoreshejwe numujinya wo gutsindwa,surise yari yabarushije,gusa ndashimira ferwafa kuko itangiye gukora kinyamwuga,hari ibyajyaga bibera kumastade ukagirango umupira mu rwanda ntabuyobozi bugira

Ndatekereza mwibeshye ku tariki-"Ibi byabaye tariki ya 01/11/2018". Mwakosora iyi nkuru. Murakoze!
Kabisa ferwafa ndayemeye iyo idahana caleb byari kumbabaza kuko nejo yarwanye numukinnyi wa kiyovu