CAFCL: Al Hilal SC yatsindiye MC Alger kuri Stade Amahoro mu mukino wasojwe n’imvururu

‎Ikipe ya Al Hilal yo muri Sudani yatangiye imikino y’amatsinda CAF Champions League 2025-2026, itsindira MC Alger ibitego 2-1 kuri Stade Amahoro, mu mukino wasojwe n’imvururu nyinshi abakinnyi bashyamirana ku mpande zombi.

Umukino ufungura amatsinda ya CAF Champions League 2025-26 utari woroshye wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ugushyingo 2025, ariko Al Hilal Omdurman yari mu rugo itangira yerekana ibimenyetso byo kwitwara neza imbere ya MC Alger.

‎Ikipe zombi zatangiye zicungana ubona gutera mu izamu bikomeza kuba ikibazo, ubona nta kipe irimo kurusha indi cyane ariko wabonaga ikipe ya Al Hilal itozwa na Laurent Aurelian irimo kugerageza gushaka igitego kurusha MC Alger.

‎Ku munota wa 34, Ikipe ya Al Hilal Omdurman yabonye kufura ku ikosa ryakorewe rutahizamu Adam Coulibali wari uzamukanye umupira gusa uyu mupira w’umuterekano ntiwagira ikintu gikomeye utanga.

‎Igice cya mbere kigana ku musozi mu minota ine y’inyongera ikipe ya Al Hilal Omdurman yabonye igitego cya mbere ku munota wa kabiri w’inyongera, aho cyabonetse nyuma y’umupira wazamukanwe na Girumugisha Jean Claude akawuhindura neza maze ugasanga Abdelrazig Taha Yagoub Omer ahagaze neza, nawe ahita awushyira mu izamu atsinda igitego cyanasoje igice cya mbere ari 1-0.

‎Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku makipe yombi wabonaga atangiye asatirana cyane umupira uva ku izamu rimwe ujya ku rindi, ku munota wa 53 nyuma yo gukomeza gukora amakosa y’imihagararire mu kibuga byarangiye MC Alger itsinze igitego ku mupira watewe na Oussama Benhaoua maze Musatafa Mohammed wa Al Hilal akawuhindurira icyerekezo awuganisha mu izamu rye.

‎Ku munota wa 75, ikipe ya Al Hilal Omdurman yatsinze igitego cya kabiri gitsinzwe na Mohamed Yakub Abderhman Yousif. Ni umupira mwiza wari uzamukanwe na Ahmed Salem M’Bareck aba ari nawe utanga uyu mupira wavuyemo igitego. Aba bakinnyi bagize uruhare mu gitego cya Al Hilal Cya kabiri nta munota bari bamaze binjiye mu kibuga.

‎Ku munota wa 87, Al Hilal yabonye ikarita y’umutuku nyuma y’ikosa rikomeye ryakozwe na Salah Eldin Ahmed Al Hassan wahawe ikaritra ya kabiri y’umuhondo ahita akurwa mu kibuga.

‎Ni iminota yari irimo amahane menshi kuko abatoza, abakinnyi barwanye muri uyu mukino nyuma y’iyo karita yabonetse.

‎Uyu mukino wasojwe n’imvururu zikomeye, aho abakinnyi ba MC Alger bagowe no kwakira gutsindwa uyu mukino maze bararwana Polisi y’Igihugu yinjira mu kibuga ijya guhosha izo mvururu.

‎Umukino wa kabiri Al Hilal izasura Saint Eloi Lupopo yo muri RDC ku wa Gatanu, tariki ya 28 Ugushyingo 2025, mu gihe MC Alger izakira Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka