CAF yemereye Al Hilal SC na Al-Merrikh SC gukina Shampiyona y’u Rwanda 2025-2026
Kuri uyu wa Gatatu, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru muri Afurika yatanze uburenganzira bwo gukina shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda 2025-2026 ku makipe yo muri Sudan Al Hilal Omdurman na Al-Merrikh SC zimaze igihe zibisabye.
Ibi byabereye mu Nama ya Komite Nyobozi ya CAF yateraniye i Rabat muri Maroc aho ku murongo w’ibyigwa hari hariho ingingo yo guha uruhushya aya makipe kugira ngo akine Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda 2025-2026, nk’uko byanemejwe mu itangazo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryashyize hanze
Ryagize riti" Inama ya Komite Nyobozi ya CAF yateranye uyu munsi, yemeje ko amakipe yo muri Sudani Al Hilal Omdruman NA Al-Merrikh azakina muri Rwanda Premier League mu maaka w’imikino 2025/2026. Murakoze."
Aya makipe abiri amaze igihe ageze mu Rwanda aho yari akomeje imyiteguro, mu gihe yari agitegereje uruhushya rw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika dore ko imbere mu gihugu ho yari yamaze kwemererwa.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|