Nyuma y’ubwumvikane bwa Rayon Sports n’ikipe ya Al Hilal Benghazi yo muri Libya ku mukino wagombaga kubahuza kuri uyu wa Gatanu, uyu mukino wamaze kwimurwa.
Ibi bije nyuma y’ibyago igihugu cya Libya cyahuye nabyo cyatewe n’umuyaga n’imyuzure byatwaye ubuzima bw’abarenga ibihumbi bitanu, bituma Al Hilal isaba ko umukino wakwimurwa.
Amakuru atugeraho aremeza ko CAF nyuma yo kumenyeshwa n’amakipe yombi ko imikino yombi izabera mu Rwanda nk’uko amakipe yombi yabyumvikanyeho, umukino wa mbere ukaba tariki 30/09 naho uwo kwishyura ukazaba tariki 07/10/2023, yose ikabera kuri Kigali Péle Stadium i Nyamirambo.
Kugeza ubu hategerejwe ko CAF itanga igisubizo cya nyuma nyuma yo kugezwaho icyifuzo cyavuye mu bwumvikane kw’impande zombi.
Rayon Sports yakoreye imyitozo kuri Martyrs of Benina Stadium!!! Imyitozo yasuwe na Haruna NIYONZIMA wakiniye #Gikundiro 2007-2008.
CAF yasabye amakipe yombi kumvikana amatariki yaberaho imikino.
Rayon Sports na AL Hilal Benghazi zumvikanye ko imikino yombi… pic.twitter.com/MtEcESa0u4
— Rayon Sports Official (@rayon_sports) September 13, 2023
Rayon Sports yakoze imyitozo ya mbere yanitabiriwe na Haruna Niyonzima
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Gikundiro yacu we komeza utere imbere, erega uwavuze ko ngo uri equipe y’Imana ntiyabeshye. Amatsinda yo turiho turayakozaho imitwe y’intoki
Yewe Rayon Sport ikomeje kubona amahirwe yo kujya mu matsinda pe! nawe n’umuyaga n’imvura biyikoreye umuti ubu se batsindirwa kuri Pele stadium inshuro 2 zose n’umutrindi w’abafana bayo nzi !ntibyabaho. Nibikomereze nta kundi njye ndatekereza ko iriya kipe ishobora kutaza nibwo yaza yaza ifite ibisare n’agahinda k’ibihe bigoye bari gucamo bityo yabafatirana yemwe ikakubita itababariye.