
Aya mateka ikoze ku nshuro ya mbere ikaba n’iya mbere muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yayakoreye muri Afurika Y’Epfo, nyuma yo kuhatsindira Marumo Gallants mu mukino wo kwishyura wa ½, ibitego 2-1 bisanga ibindi 2-0, yari yayitsindiye muri Tanzania mu mukino ubanza bikaba 4-1.
Ni umukino iyi kipe iheruka no kwegukana igikombe cya shampiyona ya Tanzania yitwayemo neza, aho batangiye basatira izamu rya Marumo Gallants, binyuze ku bakinnyi nka Fiston Kalala Mayele wayigoye cyane. Uyu musore ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi, ni na we wafunguye amazamu atsindira Young Africans igitego cya mbere ku munota wa 45 w’umukino.
Iki gitego cyahaye imbaraga Young Africans yari igize igiteranyo cy’ibitego 3-0 mu mikino ibiri, maze ikomeza gukina idafite igihunga. Ibi n’ubundi byatanze umusaruro ku munota wa 62 w’umukino ubwo Fiston Kalala Mayele, yakuraga umupira mu bwugarizi bwe yirukanka maze ari ku ruhande rw’iburyo imbere, ahindura umupira usanga Kennedy Musonda mu rubuga rw’amahina na we ahita atsinda igitego cya kabiri cya Young Africans.

Nyuma yo kubona igitego cya kabiri, Young Africans yakoze impinduka abakinnyi nka Kennedy Musonda, Khalid Aucho, Tuisila Kisinda, Yannick Bangala na Fiston Kalala Mayele wagize imvune ku munota wa 79, bava mu kibuga hinjiramo Ducapele Moloko, Stephanie Aziz, Clement Mzize, Zawadi Mauya na Farid Mussa.
Mu mu minota ya nyuma, ku munota wa 91 Ranga Chivaviro yatsindiye Marumo Gallants igitego ku mutwe, ariko umukino urangira Young Africans ibatsinze ibitego 2-1.
Young Africans yahise isezerera Marumo Gallants ku giteranyo cy’ibitego 4-1 mu mikino ibiri, biyihesha kugera ku mukino wa nyuma wa CAF Confederation Cup 2022-2023, aho izahura n’ikipe ya USM Alger nayo yasezereye ASEC Mimosas iyitsinze 2-0 mu mukino wo kwishyura wabaye ejo ku wa Gatatu, nyuma yuko ubanza bari banganyije 0-0.
Uyu mukino wa nyuma ukinwamo ubanza n’uwo kwishyura, uwa mbere uteganyijwe tariki 28 Gicurasi 2023 mu gihe uwo kwishyura uteganyijwe tariki 3 Kamena 2023.

National Football League
Ohereza igitekerezo
|