Ni irushanwa byari biteganijwe ko rigomba gutangira mu mpera z’iki cyumweru kuva ku itariki ya 12 kugeza ku itariki ya 22 Gicurasi 2018, rikabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Nyuma y’inama y’ubuyobozi bwa FERWAFA yateranye kuri uyu wa kabiri, hafashwe umwanzuro wo gusubika iryo rushanwa, nyuma y’aho amafaranga ubuyobozi bwa CECAFA bwari bwiyemeje gutanga butayatanze.

FERWAFA iratangaza kandi ko umwanzuro wo gusubukura gahunda yo kwakira iyo CECAFA uzafatwa ari uko amafaranga yamaze gutangwa, nyuma bakazicarana n’ubuyobozi bwa CECAFA bagafata umwazuro wo gushyiraho amatariki mashya.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|