Byiringiro Lague yanze gusinyira Rayon Sports yamubaraga mu bayo

Byiringiro Lague watandukanye n’ikipe ya Sandviken IF yo muri Suwede, yageze i Kigali yanga gusinyira Rayon Sports mu gihe ari yo yari yavuganye na we bwa mbere, ahubwo ahita asinyira Police FC umwaka n’igice.

Byiringiro Lague
Byiringiro Lague

Amakuru agera kuri Kigali Today, avuga ko Byiringiro Lague yageze i Kigali ku wa Mbere tariki 6 Mutarama 2025, agomba guhita ajya mu biganiro na Rayon Sports akanayisinyira nk’umukinnyi wayo, cyane ko bamwe mu bayobozi bakuru b’iyi kipe barimo na perezida wayo, Twagirayezu Thaddée bari bagiye kumwakira ku kibuga cy’indege, gusa birangira abateye umugongo abenguka Police FC.

Impamvu ivugwa kuri iyo gapapu, ngo ni uko Rayon Sports itabashije kumvikana na Byiringiro Lague ku mafaranga yayisaba ngo ayisinyire, muri uko kuzarira rero nibwo Police FC yavugishije uwo mukinnyi ukiri muto washoboraga kujya no yindi kipe, imwemerera ibyo yashakaga imwegukana ityo.

Andi makuru Kigali Today yamenye ni uko mu byo Rayon Sports yahaga Byiringiro, harimo kumusinyisha amasezerano y’umwaka umwe n’igice agahabwa Miliyoni 18Frw ndetse n’umushahara wa Miliyoni imwe. Uburyo bwa kabiri kandi bwari ukumusinyisha amasezerano y’amezi atandatu agahabwa Miliyoni 5Frw zo gusinya n’umushahara wa Miliyoni 1Frw.

Ibyo ariko impande zombi ntizabyumvikanyeho, kuko byarangiye agiye muri Police FC bivugwa ko yamuhaye Miliyoni 45Frw.

Rayon Sports biravugwa ko ari yo yari yishyuriye itike y’indege Byiringiro Lague, imugeza i Kigali avuye muri Tanzaniya aho yari yabanje gushakishiriza nyuma yo gutandukana na Sandviken IF, kugeza ubu ariko ngo iyo tike yayisubije nyuma y’aho kumvikana binaniranye.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

lage . uzadukumbura gatatu itandukanye narimwe

Amalon Gikungiro yanditse ku itariki ya: 7-01-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka