Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today,Byiringiro Lague w’imyaka 22 y’amavuko yavuze ko azafata rutemikirere kuri uyu wa kabiri.
Ati”Nzagenda ejo, mfite indege ya saa munani z’amanywa.”

Ikipe ya Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu muri Suède tariki 26 Mutarama 2023 yatangaje ko yaguze Byiringiro Lague impande zombie zemeranyije ko azayikinira mu gihe kingana n’imyaka ine.Uyu musore yagombaga kujya muri Suède tariki 15 Gashyantare 2023 ariko ntibyakunda kubera ibyangombwa bitabonekeye igihe.
Byiringiro Lague yakiniye bwa mbere ikipe nkuru ya APR FC mu mwaka wa 2018 mu gihe umukino wa nyuma yayikiniye wabaye tariki 12 Gashyantare 2023 ubwo batsindwaga na Rayon Sports igitego 1-0 kuri sitade mpuzamahanga ya Huye.
Biteganyijwe ko shampiyona y’icyiciro cya gatatu muri Suède izatangira tariki 31 Werurwe 2023 aho kuri uwo munsi ikipe ya Sandvikens IF izakirwa n’ikipe ya United IK Nordic
National Football League
Ohereza igitekerezo
|