Nyuma y’iminsi bivugwa ko ikipe ya Rayon Sports na APR zigomba guhatanira igikombe kiruta ibindi mu Rwanda (Super Cup), Ferwafa yamaze kwemeza ko ayo makipe agomba guhurira i Rubavu tariki 23/09/2017.

Uyu mukino wigeze no kuvugwa umwaka ushize mbere y’uko Shampiona utangira ariko uza kutaba, kuri iyi nshuro aya makipe agiye guhura mbere y’uko Shampiona itangira, Shampiona iteganyijwe gutangira tariki 29/09/2017.

Aya makipe ya Rayon Sports na APR asanzwe ahangana no muri Shampiona, aya makipe agiye guhurira hanze ya Kigali, akazakina kandi nyuma y’imikino kuri uwo munsi izaba yahuje Scandinavia WFC , yegukanye Shampiona y’icyiciro cya kabiri mu bagore ndetse na na As Kigali y’abagore uzatangira Saa Saba z’amanywa.
Uzakurikira kandi uzahuza ikipe ya Etincelles ndetse na Virunga yo muri Congo itozwa na Bizimana Abdu bakunda kwita Bekeni ku i Saa Cyenda n’igice, naho Rayon Sports na APR zikazakina Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|