Buri mukinnyi wa Rayon Sports yemerewe 700,000frw nibegukana igikombe cy’amahoro
Yanditswe na
Sammy Imanishimwe
Nyuma yo gutsinda ikipe ya Sunrise bagasanga ikipe ya Mukura ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, buri mukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports yemerewe agahimbazamusyi ka 700,000Frw, nibaramuka begukanye iki gikombe.

Rayons Sports mu mukino yatsinzemo Su Rise 2/0
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemereye abakinnyi aka gahimbazamusyi, nyuma y’umukino wa 1/2 wo kwishyura Rayon Sports yakinnye na Sunrise, ikayitsinda ibitego 2-0.
Rayon Sports ikaba izahura ku mukino wa nyuma na Mukura Victory Sport yatsinze muri 1/2 ikipe ya APR FC, igahita yemererwa kuzakina umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
rayon sport yacu ibikora kuko irabizi kndi amafrng yo abayobozi nibabe bayabara kuko buriya byararangiye hasigaye kwirirwa duseka gusa
Rayon ntishobora kwishyura ayo mafr abakinnyi kuko ihemuka cyane.
Uretse no kuyitegera, igikombe kiri mu maboko ya Gikundiro
Rayon izagitwRa
rayon sports ubu ntiyakanda kuri mukura niboneye
reka mbabwire rayon igiye gukubitwa iz’akabwana kuko mukura iri hariya nta blague ifite, sha rayon niyikura imbere ya mukura nzayemera gusa byo biragaragara rayon izatsindwa peee
Njye mbona utu duhimbaza musyi arukwipasa muremure yagakwiye gukoreshwa mukubaka equipe ikomeye doreko abakinnyi benshi bigendeye hakenewe kubashakira abasimbura bari kurwego rwiza.genda gikundiro uranezeza
reka ahubwo nayo ni make kuko ndabizi neza abasore bacu(Gikundiro)bazabikora