Buri mukinnyi wa Rayon yemerewe amadolari 100 nibatsinda Wau Salaam
Hadji Mudaheranwa Youssuf uzwi mu bakunzi b’Imena ba Rayon Sports yemereye buri mukinnyi ndetse n’abatoza ba Rayon Sports agahimbazamusyi nibaramuka batsinze umukino ubanza muri Sudani.
Kuri uyu wa Kane mu masaha y’umugoroba ni bwo ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma mbere y’uko berekeza muri Sudani y’Amajyepfo, aho bazaba bakina n’ikipe ya Wau Salaam Fc mu gikombe gihuza amakipe yatwaye igikombe cy’igihugu (Total CAF Confederation Cup).



Nyuma y’iyi myitozo, abakinnyi baganirijwe n’abayobozi b’umuryango wa Rayon Sports ndetse n’ab’ikipe, aho babijeje ko nibatsinda uyu mukino bazabishimirwa, by’umwihariko umwe mu bakunzi ba Rayon Sports uzwi nka Hadji Mudaheranwa Youssuf yabijeje ko bazuzururuka indege bahita bahabwa agahimbazamusyi karenga ku mafaranga basanzwe bemererwa iyo batsinze umukino

Yagize ati “ Ntabwo nzajyana n’ikipe ariko aho muzajya muzahasanga abanyarwanda benshi bazabashyigikira, njye nzabategereza nimuramuka muzanye intsinzi, muzururuka indege buri wese muhereza amadolari 100 (81,000Frws), kandi ndifuza ko iyi kipe muzayisezerera I Kigali imbere y’abafana”



Kapiteni wa Rayon Sports nawe yijeje abakunzi intsinzi
Ubwo yahabwaga umwanya ngo agire icyo atangaza nk’uhagarariye abafana, Ndayishimiye Eric Bakame yatangaje ko bazakora ibishoboka byose bagatahana intsinzi.
Ati “Biragaragara ko abafana benshi bari hano badushyigikiye, abakinnyi natwe nta kibazo na kimwe dufite, turabizeza ko tugomba gusezerera iyi kipe, ndetse tukaba twazagera no mua matsinda”




Biteganyijwe ko iyi kipe ihaguruka ku kibuga cy’indege I Kanombe yerekeza muri Sudani y’Amajyepfo kuri uyu wa gatanu, aho izakina umukino wayo ubanza kuri uyu wa Gatandatu taliki 11 Gashyantare 2017, ikazakina umukino wo kwishura I Kigali nyuma y’icyumweru kimwe.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
hhhhhhhh none c bivuzeko Sudan yepfo Bo Imana itabakunda ibahaye intsinzi byakwanga??
insimzi gusa
Aba Bagabo Ko Numva Bazakora Ibara?Ntamugabo Ufata Iryiburyo
Hi, nanjye nkumuntu waruri kumyitozo yanyuma ya equipe, nabonye abasore biteguye neza kandi fitness ari yose Moral nayo niyose hagati mubakinnyi, ntakabuza nkabafana dufite ikizere ko izavana instsinzi muri Soudan yepfo..,murakoze mugire ibihe byiza!
Abasore Ba Gikundire Tubifurije Insinzi!Rayon Yacu !Nzayigwa Inyuma!
Mbaragihe Imana rwose muzajyane nayo kdi izabafashe. muzitwere neza tubafatiye iry’Iburyo
Mbaragihe Imana rwose muzajyane nayo kdi izabafashe. muzitwere neza tubafatiye iry’Iburyo