Burera yabonye itike yo gukina ¼ mu irushanwa ry’intore z’abarezi

Ikipe y’intore z’abarezi b’akarere ka Burera mu cyiciro cy’abagabo yabonye itike yo gukina ¼ cy’irangiza mu irushanwa rihuza intore z’abarezi mu gihugu hose.

Iyo tike yayiboneye mu mukino bakinnye n’ikipe y’intore z’abarezi b’akarere ka Gakenke kuri uyu wa gatandatu tariki 07/07/2012 ku kibuga cya Nemba, akarere ka Gakenke.

Uyu mukino warimo ishyaka ryinshi, iminota 90 y’umukino yarangiye ari igitego 1-1. Igitego cy’ikipe y’abarezi ba Gakenke cyatsinzwe na Mugabire Fidele mu gihe ku ruhande rwa Burera igitego cyishyuwe na Uwihoreye Ibrahim.

Mu bagabo, umukino warangiye ari igitego kimwe kuri kimwe hitabazwa za penaliti.
Mu bagabo, umukino warangiye ari igitego kimwe kuri kimwe hitabazwa za penaliti.

Abarezi b’akarere ka Burera baje kwegukana intsinzi kuri penaliti 3-2 baba babonye itike yo gukomeza muri ¼ cy’irangiza.

Nsabimana Evariste, kapiteni w’ikipe ya Burera inafite icyo gikombe avuga ko n’ubwo nta gihe cy’imyotozo gihagije babona bagomba kongera gutwara icyo gikombe ku nshuro ya kabiri.

Mu cyiciro cy’abagore, ikipe y’abarezi ba Gakenke yabashije kubona itike yo gukomeza muri ¼ nyuma yo gutsinda ikipe ya Burera ibitego 2-1.

Mu bagore, Gakenke yatsinze Burera ibitego 2-1.
Mu bagore, Gakenke yatsinze Burera ibitego 2-1.

Ku ruhande rw’ikipe y’abarezi b’akarere ka Gakenke ibitego byatsinze na Niyotwizera Sophie Marie Reine na Akimpaye Jacqueline na ho igitego rukumbi cya Burera cyatsinzwe na Nyirabirori Clementine.

Mutuyimana Emerithe, kapiteni w’ikipe y’abarezi b’akarere ka Gakenke atangaza ko bafite intego yo kugera ku mukino wa nyuma bakegukana igikombe kandi bakinishije abakinnyi babo mu gihe hari abakinisha abakinnyi batiye mu mashuri yisumbuye.

Nshimiyimana Leonard

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka