
Kuva Shampiyona yatangira ni ubwambere APR FC ibura amanota atatu
Ikipe ya Bugesera yakiniraga mu rugo, yafunguye amazamu ku munota wa 25 w’umukino, ku gitego cyatsinzwe na Trésor.
Mu gice cya kabiri, Nshuti Dominique Savio wagiye mu kibuga asimbuye, yatsindiye APR igitego cyo kwishyura, umukino urangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Ikipe ya APR FC yari imaze imikino umunani yose iyitsinda, Bugesera ikaba ari yo kipe ya mbere iyikuyeho amanota.
Bugesera yahagaritse umuvuduko wa APR FC wo kudatakaza


National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Bakomeje gusifura gutya, Apr yatsindwa nta mutaru irenze!!