
Habineza Fils François yasinyiye Bugesera FC
Ibi Bugesera FC yabitangaje mu gihe habura amasaha macye ngo isoko ryo muri Mutarama 2025 rirangire kuko rifunga saa yine z’ijoro, aho bavuze ko uyu musore yasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka itatu ayikinira.
Habineza abaye umukinnnyi wa gatatu usinyiye Bugesera FC yasoje imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya wa 16, nyuma ya myugariro Eric Ngendahimana yatijwe na AS Kigali kugeza umwaka w’imikino urangiye na Dushimimana Eric yakuye muri La Jeunusse wasinye imyaka ine, mu gihe byitezwe ko inongeramo rutahizamu ukomoka muri Nigeria umaze igihe mu igeragezwa.
Bugesera FC izatangira imikino yo kwishyura ya shampiyona yakirwa n’ikipe ya AS Kigali kuri Kigali Pelé Stadium, tariki 8 Gashyantare 2025 saa cyenda zuzuye.

Habineza yasinyiye Bugesera FC amasezerano y’imyaka itatu

National Football League
Ohereza igitekerezo
|