Bugesera FC yanganyije na Etincelles FC mu mukino w’ishiraniro ku makipe amanuka
Kuri iki Cyumweru kuri stade ya Bugesera FC, iyi kipe iri mu murongo umanuka bigoranye yahanganyirije na Etincelles FC nayo irwana no kudasubira mu cyiciro cya kabiri ibitego 2-2.
Ni umukino wagiye kuba umeze nk’uwanyuma kuko wari ugiye guhuza amakipe akurikirana ku rutonde ariko mu gice cy’inyuma aho arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.
Igice cya mbere cy’umukino cyihariwe cyane n’ikipe ya Bugesera FC ibifashijwemo no kubona igitego kare dore ko ku munota wa karindwi rutahizamu Ani Elijah yahise atsinda igitego nyuma yo gucika ba myugariro ba Etincelles ku makosa bari bamaze gukora bakamburwa umupira.
Mu minota icumi ya mbere y’umukino Bugesera FC yashoboraga kubona ibitego birenze iki kuko umunyezamu Arakaza Marc Arthur yakozemo akazi gakomeye dore ko yari amaze gukuramo imipira ibiri ikomeye.
Hagati ha Bugesera FC harimo Dukundane Pacifique,Kaneza Augustin na Vincent Adams zari zo mbaraga zayo cyane kuko barushaga cyane Kwizera Aimable,Jordan Nzau na Justin Mutaka Kakule bari hagati ha Etincelles FC gusa igice cya mbere kirangira ari 1-0.
Ibyabaye mu gice cya mbere byicuritse mu cya kabiri kuko Etincelles FC yagarutse ha hagati hayo harimo imbaraga nyinshi bisubiyeho maze aba aribo bayobora iki gice.
Ibi byatanze umusaruro cyane ku munota wa 47 ubwo Nzojibwami Frank yatsindaga igitego cyiza cyo kwishyura ku mupira wari uhinduwe na Hussein Nsabimana akawutera n’umutwe yitambitse mu kirere.
Etincelles FC yari isigaye iri gukinisha ba rutahizamu babiri Gedeon Bendeka na Nzojibwami yakomeje kwiharira umukino maze ku munota wa 75 Ciza Hussein ayitsindira igitego cya kabiri cyiza cyane ubwo yatereraga kure ishoti rikomeye rikaruhukira mu izamu rya Habarurema Gahungu.
Bugesera FC ariko nayo ntabwo yaburaga kugerageza n’ubwo bitayikundiraga inshuro nyinshi ariko muri iki gice cya kabiri yahushijemo igitego ku mupira Niyomukiza Faustin yatereye ku ruhande rw’ibumoso ugakubita ku giti cy’izamu ukarenga.
Iminota itandatu yongeweho n’abasifuzi bari bayobowe na Ishimwe Claude Cyucyuri yabyariye umusaruro Bugesera FC ibonamo penaliti ku mupira wari ukorewe mu rubugwa rw’amahina maze itsindwa neza na Steve Boni umukino urangira amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.
Nyuma y’uyu mukino Etincelles FC yahise ifata umwanya wa 13 n’amanota 26 mu gihe Bugesera FC yagumye ku mwanya wa 14 n’am
anota 24.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|