Bugesera FC yabonye umufatanyabikorwa mushya

Kuri uyu wa gatanu mu Karere ka Bugesera kuri stade Bugesera, ubuyobozi bw’aka karere ndetse n’ikipe ya Bugesera FC, basinyanye amasezerano y’ubufatanye na Kompanyi ya Poultry East Africa Limited.

Bugesera FC yabonye umufatanyabikorwa mushya
Bugesera FC yabonye umufatanyabikorwa mushya

Aya masezerano azamara imyaka ibiri aho buri mwaka iyi kipe izajya ihabwa Miliyoni 50 z’Amafaranga y’u Rwanda mu gihe kingana n’imyaka ibiri. Ni ukuvuga angana na Miliyoni 100 mu myaka ibiri.

Uyu mufatanyabikorwa binyuze mu ishami rye rya Cooko Inkoko Koko, azajya agaragara ku myambaro ya Bugesera FC mu mwaka w’imikino wa 2025-2026 ndetse na 2026-2027.

Umuyobozi wa Poultry East Africa Limited, Shumei Lame yavuze ko akunda akarere ka Bugesera
Umuyobozi wa Poultry East Africa Limited, Shumei Lame yavuze ko akunda akarere ka Bugesera
Umuyobozi wa Bugesera FC, Rutayisire Jackson nyuma yo gusinya amasezerano
Umuyobozi wa Bugesera FC, Rutayisire Jackson nyuma yo gusinya amasezerano
Umuyobozi w'akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yerekana umwambaro ikipe ya Bugesera izambara
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yerekana umwambaro ikipe ya Bugesera izambara

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka