Brazil yasezereye Chili hitabajwe za penaliti izakina na Colombia muri ¼ cy’irangiza
Ikipe y’igihugu ya Brazil, yatsindiye kujya muri ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’isi biyigoye cyane ubwo yasezereraga Chili hitabajwe za penaliti nyuma yo gukina iminota 120 ari igitego 1-1, maze ikaza gutsinda penaliti 3-2 zatumye yerekeza muri ¼ cy’irangiza.
Muri uwo mukino Brazil niyo yabanje kubona igitego cyatsinzwe na David Luiz ku munota wa 18, ariko Alexis Sanchez wa Chili ahita icyishyura ku munota wa 32.
Amakipe yakomeje gukina asatirana ariko mu gice cya kabiri Chili ikina umupira mwiza ndetse inahusha ibitego byinshi, mu gihe ba myugariro ba Brazil nabo bakoze akazi gakomeye ko guhangana n’Ubusatiririzi bwa Chili.
Iminota 90 yarangiye ari igitego 1-1 maze umusifuzi Howad Webb w’Umwongereza yongeraho iminota 30, nayo yarangiye amakipe yananiranywe maze hitabazwa za penaliti, ariho umunyezamu wa Brazil Julio Cesar yigaragarije agakuramo eshatu za Chili.

Ku ruhande rwa Brazil, David Luiz, Marcelo na Neymar babashije kuzitsinda naho Hulk na Willian barazihusha, ariko Brazil ibifashijwemo n’umunyezamu wayo ibasha gusezerera Chili kuko yo yinjiye ebyiri zatewe na Charles Aranguiz na Marcelo Diaz, naho Mauricio Pinilla Alexis Sanchez na Gonzalo Jara bakazihusha.
Muri ¼ cy’irangiza ku wa gatanu tariki 4/7/2014, Brazil izakina na Colombia, yo ikaba yageze muri ¼ cy’irangiza imaze gusezerera Uruguay ku bitego 2-0.
Colombia yarangije imikino yo mu matsinda iri ku mwanya wa mbere, yorohewe no gutsinda Uruguay itari ifite kizigenza wayo Luis Suarez wahanishijwe kuzamara amezi ane adakina umupira w’amaguru kubera kuruma myugariro w’Ubutaliyani Giorgio Chiellini.
Ku munota wa 28, James Rodriguez wa Colombia yatsinze igitego cya mbere, maze ku munota wa 50 uwo musore w’imyaka 22 ukinira ikipe ya AS Monaco mu Bufaransa ashyiramo icya kabiri.

Mu gice cya kabiri, Uruguay yashakishije uko yakwishyura, ariko bitewe n’uko ikipe ya Colombia yari ishyize hamwe, ntabwo babashije kuyishyura, umukino urangira ari ibitego 2-0 maze Uruguay ihita isezererwa, naho Colombia yerekeza muri ¼ cy’irangiza bwa mbere mu mateka yayo.
Imikino ya 1/8 cy’irangiza irakomeza kuri icyi cyumweru, aho kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba Ubuholandi bwarangije ari ubwa mbere mu itsinda rya kabiri bukina na Mexique yabaye iya kabiri mu itsinda rya mbere, naho saa yine Costa Rica yabaye iya mbere mu itsidna rya kane ikaza gukina n’Ubugereki bwabaye ubwa kabiri mu itsinda rya gatatu.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|