
Ni irushanwa ryateguwe n’umusifuzi mpuzamahanga Ishimwe Jean Claude "Cuculi" mu rwego rwo gufasha abakinnyi bari mu biruhuko gukomeza kuguma ku rwego, abadafite amakipe bakagira amahirwe yo kwigaragaza mbere y’uko umwaka w’imikino mushya utangira. Irushanwa ryatangiye tariki 14 Kamena 2025, rikinirwa kuri Tapis Rouge Nyamirambo.

Tariki ya 4 Nyakanga 2025, hakinwe umukino wa kabiri wa 1/2 cyirangiza, maze ikipe ya Brazil ikinamo Haruna Niyonzima, Emmanuel Okwi, Hakizimana Muhadjili n’abandi bazwi inahabwa amahirwe yo gutwara igikombe isezerera bitayigoye Native Sports iyitsinze ibitego 3-0, byatsinzwe na Niyo David, Emmanuel Okwi na Ishimwe Djabilu Ayman.


Iyi kipe yageze ku mukino wa nyuma aho izakina na Golden Generation yo tariki ya 3 Nyakanga 2025, yasezereye Young Boys nayo biyoroheye nyuma kuyitsinda ibitego 3-0. Kuri uyu wa Gatandatu, saa cyenda n’igice kuri Tapis Rouge harakinwa umukino w’umwanya wa gatatu hagati ya Young Boys na Native Sports mu gihe umukino wa nyuma uteganyijwe kuri iki Cyumweru saa cyenda n’igice hatati ya Brazil na Golden Generation.

Muri iri rushanwa kandi hakinwe imikino mu cyiciro cy’abagore aho ku mukino wa nyuma, kuri iki Cyumweru saa saba hazakina Nyampinga WFC na Inyamibwa WFC, umukino uzabanziriza abagabo.




National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|