Brandts arashaka gutwara igikombe cya kane muri APR FC muri uyu mwaka w’imikino nyuma y’igikombe kibanziriza shampiyona (pre-season), icya shampiyona ndetse n’icy’Amahoro. Yemeza ko ikipe ye imeze neza kandi ngo akurikije abakinnyi afite yizera ko APR ishobora kugera kure, ikaba yanatwara igikombe cya CECAFA.
Yabisobanuye muri aya magambo: “Uretse Diego Oliveira na Douglas Lopez bafite imvune ndetse na Papy Faty wagiye iwabo i Burundi gushaka Visa, abandi bakinnyi bose bameze neza kandi biteguye kuzitwara neza muri CECAFA kuko bafite na morali bakuye ku gikombe cya shampiyona n’igikombe cy’Amahoro baheruka gutwara”.
Brandts utarabashije kurenza APR icyiciro cy’amatsinda muri CECAFA y’umwaka ushize, avuga ko iby’umwaka ushize bitandukanye n’iby’ubu, kuko ngo afite abakinnyi bakomeye kandi bafite inararibonye.
“Ikipe twakoreshaga umwaka ushize itandukanye n’iyo dufite ubu, kandi intego yacu ni uguharanira kuzamuka turi aba mbere mu itsinda kugira ngo bizatume tugera kure hashoboka muri iri rushanwa”; nk’uko umutoza wa APR FC abisobanura.
APR izakina CECAFA idafite umukinnyi wayo ukomeye Papy Faty ukomoka mu Burundi, muri iyi minsi uri mu Burundi aho arimo gushaka ibyangombwa bimwemerera kujya muri Afurika y’Epfo gukora igeregezwa mu ikipe itaramenyekana kugeza ubu.
Nubwo Papy wahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu gikombe cy’Amahoro azaba adahari, APR ifite abakinnyi bakomeye bazaba bayikiniye bwa mbere muri CECAFA barimo Lionel Saint Preux, Ndikumana Seleman, Dan Wagaluka, Habib Kavuma ndetse na Kapiteni w’ikipe, Olivier Karekezi wagarutse muri APR FC muri uyu mwaka w’imikino.
APR FC iri mu itsinda rimwe na Young Africans yo muri Tanzania, Wau Salaam yo muri Soudan y’Amajyepfo na Atletico yo mu Burundi.
APR izahaguruka i Kigaki ku wa kane tariki 12/7/2012 saa sita na 20 yerekeza i Dar es Salaam, ikazakina umukino wayo wa mbere na Wau Salaam yo muri Soudan y’Amajyepfo ku wa gatandatu tariki 14/07/2012.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
tubifurije gutsinda bakazana igikombe.