Bonnie Mugabe yemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA

‎Mugabe Bonnie wari ushinzwe umutekano ku bibuga mu Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Ugushyingo 2025 nibwo FERWAFA ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje Mugabe Bonnie nk’Umunyamabanga Mukuru mushya asimbuye Mugisha Richard wari uw’agateganyo. Aho Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rwatangaje ko izi nshingano azazitangira tariki ya 1 Ukuboza 2025.

‎FERWAFA yagize ati "Komite Nyobozi ya FERWAFA iramenyesha Abanyarwanda bose n’abakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko ko, Bwana Bonnie Mugabe yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA guhera ku wa 01 Ukuboza 2025."

‎Bakomeje bagira bati "Bwana MUGABE afite uburambe n’ubuhanga mu miyoborere n’imicungire y’umupira w’amaguru kuva yatangira mu itangazamakuru rya siporo, mu nshingano zitandukanye muri FERWAFA, ndetse no mu bunarariboneye akuye mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA). Ubumenyi azanye bukaba buzafasha mu kunoza imikorere ya FERWAFA."

‎Mugabe Bonnie asanzwe afite ubunararibonye mu mupira w’amaguru dore ko kuva mu 2018 kugeza muri 2020 yari ashinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda aho yavuye kuri uwo mwanya yerekeza muri FIFA.

‎Ubwo yari akiri mu mwuga w’Itangazamakuru, Bonnie yakoreye ikinyamakuru cya New Times Rwanda na KT Press imyaka myinshi mbere y’uko ajya muri FERWAFA. Mu bihe bitandukanye yagiye ahabwa inshingano zinyuranye zirimo kuba Umuvugizi wa FERWAFA, abifatanya no kuba ushinzwe Itangazamakuru muri CECAFA na CAF.

‎Mugabe Bonnie yasoje amasomo ajyanye n’Imiyoborere n’Imicungire y’Umupira w’Amaguru yakurikiraniye muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza. Ni amasomo atangwa ku bufatanye bw’ikigo cya CIES n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

‎Ahawe izi nshingano asimbura Mugisha Richard usanzwe ari Visi Perezida wa Kabiri Ushinzwe Tekinike muri komite ya FERWAFA wazikoraga by’agateganyo kuva batowe mu kwezi kwa 8 muri uyu mwaka mu gihe nawe yari yasimbuye Kalisa Adolphe ’Camarade’.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka