Bokota Labama yasimbuye Miggy muri Musanze FC

Bokota Labama wahoze ari rutahizamu mu makipe atandukanye mu Rwanda ndetse no mu ikipe y’Igihugu Amavubi, yongewe mu itsinda tekinike ry’abatoza ba Musanze FC asimbuye Mugiraneza Jean Baptiste Miggy uheruka gutandukana n’iyi kipe.

Bokota Labama yasimbuye Miggy muri Musanze FC
Bokota Labama yasimbuye Miggy muri Musanze FC

Amakuru Kigali Today ifite ahamya ko Bokota Labama ashyirwa ku mwanya w’umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi (Fitness Coach) aho umutoza uri kuri uyu mwanya aba anafite inshingano zo kunganira umutoza mukuru nk’umutoza wungirije muri Musanze FC.

Biteganyijwe ko Bokota Labama agera mu Mujyi wa Musanze kuri uyu wa Gatanu agahita asinya amasezerano kuko ibiganiro byo byarangiye, impande zombi zarangije kumvikana kuri buri kimwe.

Bokota Labama agiye kubera umutoza wungirije ikipe ya Musanze FC yakiniye hagati ya 2018 na 2019
Bokota Labama agiye kubera umutoza wungirije ikipe ya Musanze FC yakiniye hagati ya 2018 na 2019

Musanze FC yarangije shampiyona ya 2023-2024 iri ku mwanya wa gatatu, umwanya mwiza imaze kugira mu mateka yayo yamaze no kongera amasezerano abakinnyi barimo umunyezamu Ntaribi Steven, Nduwayo Valeur na Ntijyinama Patrick bakina hagati mu kibuga ndetse na Uwiringiyimana Christophe.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka