BKPL: APR FC yatsinze Rutsiro FC nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona (Amafoto)

Ikipe ya APR FC yamaze kwegukana igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026 yatsinze Rutsiro FC ibitego 3- 0 iyongerera ibyago byo kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Uyu mukino wo munsi wa 32 wa wakinwe kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2026 Saa Cyenda kuri Kigali Pele Stadium. APR FC yinjiye muri uyu mukino yaramaze kwegukana igikombe mu mibare nyuma yo kunganya kwa Kiyovu Sports 1-1 na AS Muhanga, maze ikomeza kubabaza ikipe y’Akarere ka Rutsiro.

‎Amakipe yombi yatangiranye ishyaka ariko ikipe yambara umukara n’umweru igasatira cyane binyuze kuri William Togui, Kiwanuka na Djibril Ouattara. Ku munota wa 22 ikipe y’Ingabo z’igihugu yafunguye amazamu ku gitego cya William Togui ahawe umupira na Memel Dao wari wabanje gucenga ba myugariro.

‎APR FC yakomeje kwiharira umukino ariko na Rutsiro FC ikanyuzamo ikagera imbere y’izamu binyuze ku bakinnyi bayo barimo Mumbere Mbusa, Sunzu Bonheur na Mumbere Jonas bari bayoboye ubusatirizi bwayo.

‎Ku munota wa 40, Djibril Ouattara uyoboye abandi bakinnyi mu gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda yatsinze igitego 16 ku mupira yari ahinduriwe na Memel Dao, ashyiraho umutwe ariko umunyezamu wa Rutsiro FC ashatse kuwufata biranga, igitego cya kabiri maze igice cya mbere kirangira ari 2-0.

‎Igice cya kabiri cyatangiye Rutsiro FC ikora impinduka mu kibuga havamo Sunzu Mende hajyamo Maniragaba Djafari ariko n’ubundi bitagize icyo bitanga kuko APR FC yakomeje gusatira. Ku munota wa 55, APR FC yabonye igitego cya gatatu cyatsinzwe na Byiringiro Jean Gilbert nyuma y’uburangare bwa ba myugariro ba Rutsiro FC.

‎Umukino warangiye Rutsiro FC itsinzwe ibitego 3-0 ikomeza kuba ku mwanya wa nyuma wa 18 n’amanota 26. Mu yindi mikino Amagaju FC yatsinze Al Merriekh SC igitego 1-0 igira amanota 34 ku mwanya wa 14 mu gihe hasigaye imikino ibiri ngo shampiyona irangire.

Musanze FC kuri Stade Ubworoherane yahatsindiye Gasogi United ibitego 3-2.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka