BKPL: Al Hilal SC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda 2025-2026(Amafoto)
Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Al Hilal SC yegukanye igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda 2025-2026 nyuma yo gutsindira Gasogi United kuri Kigali Pele Stadium ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 31 wa BK Pro League ikuzuza amanota 73 mu gihe isigaje imikino itatu.
Uyu mukino wahaye Al Hilal SC igikombe cya shampiyona cya BK Pro League Champions wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2026, kuri Kigali Pele Stadium, maze yuzuza amanota 73, bivuzeko mu mikino itatu isigaye niyo yayitsindwa ntakipe yarenza amanota ifite.
Nubwo ntawe ukwiriye kwishimira ibyago bya mugenzi we nubwo we yaba abyungukiramo, ariko Abanyarwanda ntabwo bazibagirwa umwaka w’imikino 2025-2026, kuko babonyemo ibyo amaso n’ubwenge bwabo byahoze birota.
Kubera intambara iri kubera muri Sudani kuva mu 2023, amakipe ya Al Hilal SC na Al Merrikh SC amaze imyaka ibiri akina shampiyona zo hanze y’igihugu cyabo aho mu mwaka w’imikino 2024-2025 zakinnye Super D1 yo muri Mauritania, uyu mwaka zari ziri gukina BK Pro League.
Nyuma y’uko zisabye kuza zikemererwa, ishusho y’umupira w’amaguru w’u Rwanda yarahindutse haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo, mu kibuga ndetse no hanze, aho abakunzi b’umupira w’amagaru banyuzwe n’urwego rwa shampiyona bari kureba. Abaturarwanda barebye n’amaso yabo imikino y’amatsinda ya CAF Champions League ku nshuro ya mbere mu mateka ku butaka bw’urwimisozi igihumbu, yakinwaga na Al Hilal SC, ikaviramo muri 1/4.
" Aya makipe arakomeye by’umwihariko Al Hilal SC, ifite abakinnyi beza cyane, abatoza bazi icyo bakora, mbona amakipe yacu akwiye kubigiraho uko bagura abakinnyi beza." Ntakirutimana Isaac uzwi nka Sarpong, umwe mu bakunzi ba APR FC agaruka kuko abano aya makipe.
Uretse iyi mikino Nyafurika kandi aya makipe yongereye ihangana mu kibuga, bituma abakunzi b’umupira biyongera ku bibuga bitandukanye bashaka kwihera ijisho iyi kipe iri mumeza ku rwego rw’umugabane kuko imaze imyaka irindwi ikina imikino Nyafurika ya CAF Champions League, uretse abanyasudani batuye mu Rwanda bahise bisanga kuri iyi kipe, ntibyasabye igihe kirekire ngo n’abanyarwanda bayisangamo bayigire isoko y’ibyishimo byabo.
Jean Claude Girumugisha ritahizamu w’iyi kipe yo muri Sudani ukomoka I Burundi yavuzeko bishimiye gukinira mu Rwanda kuko hari byose bifuzaga kubona, " Mbere na mbere twishimiye ko twegukanye igikombe, iyi shampiyona yari ikomeye kuko amakipe yahano ni meza yatweratse urwego rwiza byanatumye twitwara neza mu mikino Nyafurika, kwakira abantu no kubafata neza n’umwihariko w’u Rwanda."
Jean Claude yongeyeho ko yishimiye kuba ikipe yarahisemo kuza mu Rwanda kuruta gusubira muri Mauritania kuko hano yahisanze nko mu rugo kuko abandi bakinnyi bagowe n’ururimi Kandi we byaramworoheye cyane bitewe n’uko indimi z’ibihugu byose zifitanye isano.
Umutekano, urukundo, kwakira neza abashyitsi ndetse n’urwego rw’ibikorwaremezo ruri kwihuta mu Rwanda ni bimwe mu byatumye Al Hilal SC yifuza kuza mu Rwanda, kandi kugeza ubu banyuzwe n’uko bahisemo igihugu kiza, nyuma y’uko ikipe ya Al Hilal SC, irenze imikino y’amatsinda ya CAF Champions League yanyuze ku mbugankoranyambaga zayo ishimira igihugu cy’u Rwanda ndetse n’abakunzi b’umupira bayifashije bakayiba inyuma ikabasha gutsinda imikino yose yakiniye i Kigali uko yari itatu.
Si Al Hilal SC gusa kuko na Al Merreikh SC yo yamaze gusubira muri Sudani, mbere y’uko bakina umukino ukomeye uhuza aya makipe yombi wabaye tariki ya 17 Gashyantare 2026, abakunzi b’iyi kipe binjiye muri Stade Amahoro bafite igitambaro kinini cyanditseho amagambo yo gushima bati "Murakoze Rwanda"
Intero n’imwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru igira iti " Aya makipe yari akwiye gukina BK Pro League n’umwaka utaha" ariko si ukubifuriza ko intambara yakomeza ahubwo banyuzwe n’ubunyamwuga bari kugaragaza, ndetse n’urwego rw’amakipe ari kuza mu gihugu.
Mu kinaniro KT Sports cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2026, Umuhuzabikorwa wa Rwanda Premier League Jules Karangwa yatangarije KT Radio ko Aya makipe yo muri Sudani yasabye kuzakomeza gukinira hano muri shampoyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.
Yagize ati, " Yego barabidusabye, kuba bagaruka bagakomeza gukina muri shampiyona yacu, kuko barabyifuza cyane, kandi mwibuke ko hano ariho bakiriraga imikino yabo ya Champions League, rero twabasabye ko bakora ibisabwa byose ubundi bakatumenyesha. hakiri kare."
Iyi kipe yambara ubururu n’umweru itwaye iki ikombe habura imikino itatu aho ifite amanota 73 mu mikino 31, muri iyi mikino yose Al Hilal SC yatsinzemo imikino 23 itsindwa imikino ine, inganya imikino ine. Muri iyi mikino yose Al Hilal SC yatsinze ibitego 71 itsindwa 21. Nkuko biri kuri gahundi iyi kipe igomba gusubira muri Sudani gusoza shampiyona no gushaka itike yo gukina imikino Nyafurika mu 2026-2027.
National Football League
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Byari bikwiye kuko iyo igikombe baza kugiha ikipe yabaye iyakabiri mu Rwanda ntibyari kuba binyuze mu mucyo ibyo bakoze nibyo byatumye tubona uguhatana hagati yamakipe yombi
Byari bikwiye kuko iyo igikombe baza kugiha ikipe yabaye iyakabiri mu Rwanda ntibyari kuba binyuze mu mucyo ibyo bakoze nibyo byatumye tubona uguhatana hagati yamakipe yombi
Byari bikwiye kuko iyo igikombe baza kugiha ikipe yabaye iyakabiri mu Rwanda ntibyari kuba binyuze mu mucyo ibyo bakoze nibyo byatumye tubona uguhatana hagati yamakipe yombi
Byari bikwiye kuko iyo igikombe baza kugiha ikipe yabaye iyakabiri mu Rwanda ntibyari kuba binyuze mu mucyo ibyo bakoze nibyo byatumye tubona uguhatana hagati yamakipe yombi