Nyuma yo kwegukana igihembo cy’umukinnyi cy’ukwezi kwa 11/2019, Bizimana Yannick yikurikiranya yongeye guhabwa iki gihembo cy’ukwezi kwa 12/2019.

Iki gihembo gitangwa buri kwezi, gitangwa ku bufatanye bw’itsinda ry’abafana rya March Generation rifatanyije n’uruganda rwa Skol rusanzwe ari umuterankunga wa Rayon Sports, aho ucyegukanye ahabwa ibihumbi 100 Frws.
Bizimana Yannick muri uku kwezi kwa 12, yabashije gutsindira Rayon Sports ibitego bitatu, harimo kimwe yatsinze Heroes Fc ndetse n’ibitego bibiri yatsinze ikipe ya Mukura VS.
Mu gihembo cy’uku kwezi, Bizimana Yannick yari ahanganye na Kapiteni wa Rayon Sports Eric Rutanga ndetse n’umunya-Mali Oumar Sidibe ukina hagati bari mu bamaze gutanga imipira myinshi yavuyemo ibitego uyu mwaka, ndetse buri umwe akaba yaranatsinze igitego muri uku kwezi.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|