Kuri uyu wa Gatatu ku kibuga cy’imyitozo cya Rayon Sports cyo mu Nzove, habereye umuhango wo gutora umukinnyi wahize abandi muri Rayon Sports, igihembo gitangwa n’itsinda ry’abafana rya March Generation ku bufatanye na Skol.
Abakinnyi batatu bari bahanganye ku gihembo cy’ukwezi kwa 11/2019, ni myugariro Rugwiro Herve, Iranzi Jean Claude ndetse na Bizimana Yannick wegukanye iki gihembo, akaba yahawe igihembo cy’ibihumbi 100 Frws.
Kugira ngo hemezwe umukinnyi witwaye harebwa uko abakinnyi bitwaye muri uko kwezi, itsinda rishinzwe kubitegura rigatoranya abakinnyi batatu, nyuma hagakorwa amatora ku mbuga nkoranyambaga, ugize amajwi menshi akegukana igihembo, aho Yannick Bizimana yagize amajwi 1566 mu bantu 2105 batoye.

Bizimana Yannick yashyikirijwe igihembo na Cyiza Richard (Umubitsi wa Rayon Sports) ndetse na Tuyishimwe Kharim ushinzwe itangazamakuru muri Skol

Bizimana Yannick ubwo yajyaga gushyikirizwa ibihembo












National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Congs to BIZIMANA Yanick wakoze neza kabisa
Uyu musore igihembo yari agikwiriye rwose. Abamutoye batoye neza rwose!!! Azongera ahabwe n’ibindi.
BIZIMANA Yannick wari ukwiriye icyo gihembo, ukomeze ukore cyane udutsindire ibitego, urebe ukuntu imigisha myinshi igutetegereje imbere. Imana ibigufashemo.